Amakuru

Never Again Rwanda iragira inama urubyiruko kutajya bagenda nk’ishyo ry’inka bagaharanira kubaka amahoro

September-23
02:39 AM 2017

Umuryango nyarwanda Never Again Rwanda uharanira kubaka amahoro arambye mu miryango nyarwanda basanga urubyiruko rufatwa nkaho arirwo Rwanda rw’ejo hazaza ndetse rukwiye gufata iya mbere mu guharanira ayo mahoro isi ishaka ndetse no guteza imbere igihugu cyabo.

Ibi byatangajwe taliki ya 22 nzeli 2017 mu igikorwa cyari cyateguwe n’urubyiruko rw’abahanzi bafite impano zitandukanye bibumbiye mu itsinda ryitwa Imfuranzima Art Peace cyabereye ku Kacyiru mu mugi wa Kigali mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi wari waraye wijihijwe ku urwego rw’isi ndetse hanibazwa niba koko niba urubyiruko narwo rutagira uruhare mu kubaka amahoro ndetse n’ubuzima bwa benshi.

Bwana Ndizeye Omar umuhuzabikorwa w’urubyiruko muri Never again Rwanda wari waje ayihagarariye avuga ko urubyiruko rwa kino gihe ruhura n’ibibazo byinshi bidatuma rufasha sosiyete kubaka amahoro n’iterambere.

Ndizeye yagize ati " abari kubyiruka ubu barahura na byinshi bibazitira bikwiye gutekerezwaho no kwigwaho, harimo kuba ruri gushaka kuba mu bya politiki z’amahanga aho kureba ibyo mu rugo (mu Rwanda), abandi ugasanga neza neza ikoranabuhanga risigaye ribayobora aho kuriyobora, bityo ntibabone umwanya wo gutekereza ku kubaka amahoro niryo terambere rya sosiyeti."

Yakomeje agira ati " kuri twe (Never Again Rwanda) twifuza ko urubyiruko rukwiye kwirinda kugenda nk’ishyo ry’inka , rukomeza kugendana n’ibiguruka byose, kandi ko buri wese akwiye gutekereza kucyazamura igihugu haba mu buryo bw’imibanire ndetse n’iterambere."
Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko hari benshi bazi ko amahoro ari igihe nta mbunda zisakuza gusa kandi ushobora no kubura amahoro kubera ubukene cyangwa izindi mpamvu zitandukanye.

Yashoje avuga ko nta mahoro, nta terambere ryagerwaho kandi ko nanone nta terambere rihari nta mahoro yazabaho kubera ibibazo by’ubukene n’ibindi bitandukanye.
Itsinda ry’aba bahanzi bategiye iki gikorwa rigizwe n’abaririmbyi,abakora imivugo, ndetse n’abanditsi b’ibitabo, rikaba riyoborwa na Imfuranzima Fred utangaza ko bafite byinshi byo gukora mu kubaka amahoro aho babasha kugera hose biciye muri ibi bihangano.

Taliki ya 21 nzeli 2017 nibwo isi muri rusange yizihizaga umunsi mpuzamahanga witiriwe amahoro aho abanyarwanda nabo kuri iyi inshuro bishimiraga ibyiza bamaze kugeraho haba mu kubaka imitima yabo yashegeshwe n’amateka mabi u Rwanda rwagiye runyuramo harimo na jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 ndetse naho igihugu kigeze muri rusange mu iterambere.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza