Amakuru

Muhanga: Abahoze mu buzima bwo mu muhanda bishatsemo ibisubizo by’iterambere

November-22
01:28 AM 2017

Bamwe mu basore n’ingimbi bo mu karere ka Muhanga bahoze ari Mayibobo aho batungwaga no kwirinda bashaka uwo bacuza utwe, ubu bamaze kwibumbira mu itsinda ry’abanamba kuburyo boza moto n’amamodoka biherereye muri aka gace bakabyogereza ahitwa mu gishanga ahazwi nko ku mbaho.

Bamwe muri bo baganiriye n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw batangaje ko aka kazi kabafasha kwiteza imbere ku buryo ubuzima bwo mu muhanda babwibagiwe burundu bakaba barajwe ishinga no kwiteza imbere nk’abandi banyarwanda bose.

Umwe muri aba basore witwa Kazungu twaganiriye yadutangarije ko uretse kuba aka kazi karamufashije kuzana umugore bitegura kwibaruka umwana ngo kanamufasha gushaka igitunga umuryango we no gufasha barumuna be bakiri ku ntebe y’ishuri y’amashuri abanza. Kazungu yagize ati: “Nk’ubu mfite murumuna wanjye wiga mu wa 5 amashuri abanza, iyo ari mu biruhuko akansura sinamuburira amakayi n’utundi dukoresho nkenerwa tw’umwana uri mu ishuri we na barumuna banjye bandi. Umuryango wanjye ubu ntiwabura mutuel, mbese aka kazi kamfasha gutekereza neza no kureba kure n’icyangirira umumaro.”

Si ugufasha umuryango we cyangwa barumuna be gusa kandi kuko ngo n’imibanire ye n’ababyeyi be mbere akiri mu buzima bwa mayibobo ugereranije n’iy’uyu munsi ngo yarahindutse ndetse ubu akaba asigaye agendana n’iterambere ririmo n’itumanaho kuko yakomeje agira ati: “Mbere nta n’urwara rwo kwishima nagiraga, Mama yazaga mu isoko hano mu mugi wa muhanga namubona nkamwihisha, cyangwa naba nzi ko ari buze nkakora kuburyo tudahura ariko ubu naguze telefoni nawe mugurira indi kuburyo tuvugana iyo ari buze tugapanga aho duhurira, ndetse nkanamutegera ikimucyura mu gihe mbere yatahaga n’amaguru. Ubu ibintu byabaye uburyohe.”

Si Kazungu gusa kandi witeje imbere kuko n’abandi bagenzi be bakorana batangaje ko aka kazi bakora kabafasha gutekereza ku mishinga y’ejo hazaza kuburyo bushimishije cyane.

Undi musore bita Rwanda rw’ejo we yatubwiye ko ubu yamaze kwigurira ikibanza gihagaze ibihumbi ijana na mirongo ine mu nkengero z’uyu mugi, aya mafaranga akaba yarayakuye muri aka kazi abifashijwemo no kuba mu kimina, ndetse akaba afite gahunda yo kucyubakamo inzu mu minsi iri imbere.

Umugi wa Muhanga ni umwe mu migi 6 izunganira umugi wa Kigali ukaba ufite umuvuduko mu iterambere aho amazu menshi agerekeranye y’ubucuruzi agenda yubakwa umunsi ku wundi bikaba binafitanye isano n’igishushanyo mbonera cyawo aho buri wese uwutuye asabwa kugira icyo akora ngo yiteze imbere.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza