Amakuru

Ku myaka 19 abaye umunyarwanda wa mbere muto ugurutsa indege

November-27
23:34 PM 2017

ikinyamakuru Watchdog cyo muri Uganda gitangaza ko umunyarwanda Mwezi Huriro Jean Vladmir niwe wesheje agahigo bwa mbere mu Rwanda ko guhabwa uruhushya rwo gutwara indege yo mu bwoko bwa Boeing akiri muto.

Jean Vladmir akaba yaremerewe ko azajya atwara Boeing 737 -800NG nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Afurika y’epfo mu ishuri ryaho ry’ikimenywabose rya South Africa 43 Air school, iri shuri rikaba by’umwihariko rizwi ku isi yose nk’ikigo gifite uburambe n’ubunararibonye mu gutoza no gutanga impushya zo gutwara indege ku rwego mpuzamahanga harimo kwigisha abantu gutwara indege z’abantu bigenga (Private jets), iza gisirikare, iz’ubwikorezi bw’imizigo, n’izo gutwara abantu muri rusange. Iri shuri rifite uburambe buhagije mu gutanga aba pilot b’abanyamwuga bafite amateka atandukanye n’ubuhanga ntagereranywa kandi baturuka mu bihugu bitandukanye, rikabatoza kugurutsa indege bakaba abahanga cyane.

Mwezi ubu akaba yaratangiye akazi ke mu ntangiriro z’uku kwezi aho agiye kujya yogoga ikirere ari umupilot muto w’umunyarwanda.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza