Amakuru

Kigali Hult Prize 2016: Itsinda ry’abanyeshuli bazahagararira u Rwanda ryamenyekanye

December-16
13:22 PM 2016

Nyuma yaho irushanwa mpuzamahanga rya Hult Prize rije mu Rwanda bwa mbere rihereye muri Kaminuza y’ u Rwanda, ikipe yahize izindi mu mishinga ifasha kurwanya ibibazo impuzi zifite yamenyekanye kuri uyu wagatandatu aho izahatana nandi makipe aturutse hirya no hino kw’isi ahatanira miliyoni y’ amadolari.

Amatsinda arenga mirongo icyenda yiyandikishije muri iri rushanwa, aho berekanye imishanga yabo ikemura ibibazo impuzi zifite kandi ikabyara n’inyungu ari ibyo bita Social Enterprise mu rurimi rw’ icyongereza. Ku italiki 19 Ugushyingo, nibwo amakipe icumi yamenyekanye yakomeje ku rwego rw’igihugu.

Nyuma y’imyeteguro yamuitse imishinga yabo inonosoye. Ikipe ya Re-Power y’abanyeshuli biga ibijyanye na Microbiology, Biotechnology na statistique nibo begukanye intsinzi yo guhagararira u Rwanda ku rwego rw’isi.

Iri tsinda ryerekanye umushinga udasanzwe hakoreshejwe udukoko (bacteria) mu kongera umusaruro wa Biogas mu nkambiziri mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Umuyobozi w’iri rushunwa ku rwego rwa kaminuza y’ u Rwanda Elie Mandela yishimira intambwe irushanwa rigezeho kuva ari bwo bwambere rije mu Rwanda .
Yagize ati “Abanyeshuli baza kaminuza, bafite ubumenyi kandi n’ubushobozi, ni uko habura urubuga cyangwa uburyo babona bashyira mu bikorwa ibyo biga. Amarushanwa nkaya, abonye abafatanyabikorwa bahagije, haboneka umusaruroudasanzwew’abanyeshuri uturuka muri za Kaminuza.”

Igihembo cya miliyoni y’amadorali gitangwa k’ubufatanye bw’ishuri ry’ubucuruzi rya Hult International bafatanyije n’umuryango w’ uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Bill Clinton, witwa Clinton Global Initiative (CGI).

Mu kwezi kwa Werurwe 2017 nibwo iyi kipe izahagararira u Rwanda izerekeza hagati ya Boston, San Francisco, London, Shangai cyangwa Dubai mu guhatana mu cyiciro cyanyuma kurwego rw’akarere aho abazaba aba mbere muri iki cyiciro bazahatana mu cyiciro cyanyuma kizaba muri Nzeri 2017.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza