Amakuru

Kigali: Hatangijwe amahugurwa agamije kongera Umubare w’Urubyiruko mu bikorwa bya Politiki.

May-21
03:13 AM 2017

Ku wa Gatanu taliki 19 Gicurasi 2017, u Rwanda rwakiriye inama y’iminsi itatu igamije guhugura urubyiruko ruturutse mubihugu bigera ku 10 byiganjemo ibyo muri Africa. Iyo nama igamije guhugura urubyiruko ibijyanye n’uruhare rwarwo muri Politiki, ikaba iri kubera I Kigali.

Urubyiruko ruturutse mumtwe ya politiki itandukanye rwahuriye I Kigali muri iyo nama, ibihugu bya Afurika byohereje abantu harimo, Uganda, Sudani y’Amajyepfo, Zambia, Kenya, Ethiopia, Tunisia n’ibindi birimo Nepal, Haiti, Sri Lanka ndetse n’u Bufaransa ku mugabane w’u Burayi, buri gihugu kikaba cyaragiye cyohereza abantu babiri bahagarariye urubyiruko mu mitwe ya Politiki. Urubyiruko ruturutse hirya no hino rukaba rutangaza ko rufite byinshi byo kwigira ku Rwand, harimo n’ukuntu urubyiruko rwo mu Rwanda ruhabwa amahirwe ndetse n’ubushobozi. Dr. Awer Mawien, ni Umuyobozi wungirije w’Inteko muri Sudani y’Amajyepfo yagize ati “Tugomba kongera imbaraga mu rubyiruko rwa Afurika, tukaruha umwanya n’ubushobozi, ukuntu u Rwanda rwikuye muri Genoside rugafata inzira y’iterambere naryo ni isomo tuzahakura”

Atangiza iyi nama, umuvugizi wungirije w’ihuriro ry’amashyaka mu Rwanda, Madame Ndangiza Madina yavuze ko u Rwanda rusanzwe ruhugura urubyiruko kuberabana na Politi kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2011 kugeza ubu hamaze guhugurwa abagera ku 1073. Bakaba ngo bifuza ko uyu mubare wakwiyongera. Ati” Haba mu Rwanda no mu bindi bihugu bigize Isi usanga urubyiruko ari umubare munini ariko ugasanga batagira uruhare runini muri Politiki aho usanga umubare muto cyane ari wo uri muri Politiki. Rero hari ayo mahugurwa ajya aba mu Rwanda niyo dushaka kwagura tugashishikariza n’urundi rubyiruko kujya mu nzego zifata ibyemezo, no gutangiza ingaga z’urubyiruko.”

Aya mahugurwa ategurwa n’umuryango mpuzamahanga witwa IDEA (International Institute for Democracy and Electoral Assistance), ku bufatanye n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryo mu Rwanda NFPO (National Consultative Forum of Political Organizations.) aya mahigurwa akaba aba inshuro enye mumwaka.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza