Amakuru

Kigali hagaragara indaya nyinshi zanduye SIDA , ingamba zafashwe zo gukumira ubwandu

July-11
08:29 AM 2017

Dr Mugwaneza Placidie ushinzwe kurwanya Sida mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima asobanura ingamba zafashwe mu gukumira ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu bakora umwuga w’uburaya.

Ati“Buri mezi atatu dukorana inama tukabashishikariza kwirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ikindi ni uko abakora uburaya bipimisha bagasanga baranduye duhita tubashyira ku miti igabanya ubukana bwa Sida ako kanya mu rwego rwo kubarinda ubwabo n’abakiliya babagana, kuko iyo umuntu afata imiti neza ibyago byo kwanduza abandi bigabanyuka.”


Dr Mugwaneza Placidie

Ubushakashatsi buheruka gukorwa ku buzima rusange mu mwaka wa 2010 bwerekanye ko SIDA iteye inkeke mu bakora umwuga w’uburaya aho umujyi wa Kigali waje ku isonga ufite 56% by’abakora uyu mwuga banduye SIDA, ugakurikirwa n’Amajyepfo afite 55% n’Uburengerazuba bufite 55% naho Amajyaruguru afite 47% mu gihe i Burasirazuba ariho bafite umubare mutoya cyane w’abakora uburaya banduye Sida, kuko bafite 33%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abana bari hagati y’imyaka 20 kugera 24 abakobwa bandura ni 2, 5 ku ijana mu gihe abahungu ari 0,8 ku ijana. Ariko byagera hejuru y’imyaka 40 abagabo bakaba aribo bandura cyane ku gipimo cya 8% mu gihe abagore bava kuri 8 ku ijana bakajya kuri 4 ku ijana.

Dr Mugwaneza akomeza avuga impamvu abagabo bari hejuru y’imyaka 40 nuko kuri iyo myaka abagabo benshi baca inyuma abagore babo bakishora mu mibonano mpuzabitsina n’abakobwa bakiri batoya nta gakingirizo bikaba byabaviramo kwandura Virusi itera SIDA

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza