Amakuru

Kenya: Perezida Uhuru Kenyatta yahishuye uko yahuye n’umufasha we

July-24
15:24 PM 2017

Perezida wa Kenya Uhuru Muigai Kenyatta nyuma y’igihe amaze aganira kuri politiki noneho ku nshuro ya mbere yavuze ukuri k’uburyo yahuye n’umukunzi we ariwe mukundwa madame wa Perezida Margaret Kenyatta.

<

Inkuru dukesha Kiss FM yo muri Kenya ivuga ko yahuye n’uyu Mama Muhoho (First Lady) mu mashuli yisumbuye binyuze kuri musaza we wiganagana na Uhuru .

Uhuru yize muri St Mary’s School, kuva aho niho Uhuru na Margaret babaye incuti nyuma bakundana byo kubana,

Yagize ati “musaza we yari incuti yanjye mu mashuli yisumbuye. Binyuze muri we nashoboye kugera kuri mushiki we muto maze dutangira kumenyana. Uko niko byatangiye kugeza ubu, kandi ndashima Imana kubw’ibyo”

Yongeyeho ati “ uwo muhura uyu munsi nk’incuti, ni umufasha ashobora kukubera Madame wa Perezida ejo. Umukobwa twahuriye mu mashuli yisumbuye ubu ni umudamu wa Perezida”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza