Amakuru

INDONIZIYA: 8 barafunzwe bazira Ibirori by’ubutinganyi

May-02
04:13 AM 2017

Aba bagabo ngo batawe muri yombi kuri iki cyumweru tariki 30 mu masaha y’ igicuku barimo bareba amashusho y’ urukozasoni agaragaza abaryamana bahuje ibitsina abandi naho bari mu bikorwa by’ ubusambanyi.

Umuvugizi wa Polisi ya Indoniziya Shinto Silitonga, yatangari ibiro ntaramakuru by’Abafaranga AFP ko batangiye gukora iperereza kuri icyo kibazo, uretse ko 2 mur abo 8 bamazwe guhamwa n’ icyaha bahita bahanishwa igifungo cy’imyaka 15. Gusa ngo babiri nibo barekuwe gusa.

Muri Indoniziya Ubusanzwe ubutinganyi ntabwo ari icyaha gihanwa n’amategeko usibye intara ya Aceh igendera ku matwara y’ idini ya Islamu (Sharia). Polisi ivuga ko ari ubwambere itaye muri yombi abantu bashinjwa kureba filime z’urukozasoni z’ababana bahuje ibitsina.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza