Amakuru

Huye: Ababyeyi bo mu bitaro bya Kabutare barabogoza kubera gufungirwa mu bitaro

September-22
02:05 AM 2017

Nikenshi hagiye humvikana hirya no hino mu binyamakuru bitandukanye havugwa ababyeyi bagiye babyara bagafungirwa mu bitaro kubera kubura ubwishyu bw’ibyo baba bakorewe ku gihe baba bagiye kubyara. ibi bigatuma mu gihe hategerejweko haboneka uwakwishyura imiti iba yakoreshejwe ibitaro bifata umwanzuro wokuba bafungiye aba baba bamaze kubyarira mu bitaro.

Uku niko byagendekeye ababyeyi baje kubyarira mu bitaro bya Kabutare biherereye mukare ka Huye maze nyuma yo kubura ubwishyu bakaba bacumbikiwe muri ibi bitaro hategerejweko babasha kwishyura.

Radio one itangaza ko ubwo yasuraga aba babyeyi aho bafungiwe bayiganirije bagira bati:”inzara igiye kudutsinda hano kuberako twabyaye tukabura ayo kwishyura ibitaro bigahita bitubuza gutaha kandi ikindi kibabaje ntanubwo abana bacu babaha inkingo byibuze babarinde indwara bashobora kwandurira hano,”

Naho umunyamakuru abajije umuyobozi wibitaro bya Kabutare Dogiteri Bosco Nsabimana kuri iki kibazo yagize ati:”si ukubafungirana tuba dutegerejeko baduha ubwishyu nkuko baba babidusezeranije ariko iyo babuze ubwishyu turabarekura bagataha.”
Dogiteri Bosco akomeza avugako ntamugambi baba bafite wo kubafunga ariko ibi byose ari ingaruka zo kudatanga ubwisungane mu kwivuza kandi ko ibijyanye nuko abababye bavugako abana babo bimwe inkingo ataribyo kuko aho umwana aruherewe rukora neza ntakibazo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza