Amakuru

Gufotora umugore wabandi bwatumye ajyankwa mu rukiko

July-02
02:14 AM 2017

Umugore yareze mu rukiko umugabo bakorana amuziza kuba yaramufashe amashusho rwihishwa ari konsa mu kazi aho akora muri kaminuza ya Cape town.

Uyu mugabo warezwe akora muri iyo kaminuza ya Cape Town akaba ashinjwa kuba yarashyize Camela mu cyumba cyihariye abagore bakoresha muri kaminuza.
Uyu mugore akimara kumenya ko yafashwe amashusho yahise yandika kuri Blog ye agaragaza ipfunwe yatewe nariya mashusho kuko hari abayafashe muburyo butaribwo kandi yarari kugaburira uruhinja rwe.

Uwo mugabo uregwa muri iki kirego yahise ahagarikwa ku mirimo ye akaba yagaragaye mu rukiko kuri uyu wa kane aburana ku cyaha Leta y’Afurika y’Epfo ifata nk’iteshagaciro.

Inkuru dukesha News24 iravugako urwo rubanza rwabaye rusubitswe mu gihe hakiri gukorwa iperereza ryimbitse.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza