Amakuru

GHANA: Umuhanzikazi Christabel yagaragaye yambaye ubusa anasobanura impamvu yabimuteye

July-13
02:36 AM 2017

Christabel Ekeh w’imyaka 26 y’amavuko, ni umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filimi mu gihugu cya Ghana, akaba yaramenyekanye cyane mu nzu itunganya umuziki ya Nollywood, muri filimi yiswe Potomanto.


Uyu mukobwa Christabel Ekeh wavutse ku itariki ya 16 Ukwakira 1990 aherutse gutungura abantu bikomeye ubwo basuraga urukuta rwe rwa Instagram bakisangiraho amafoto y’urukozasoni aho yagaragaye yambaye ukuri(ubusa).

Ubwo bamwe mu bamukurikira kuri Instagram babonaga ayo mafoto amaze iminsi mike ashyizweho, bibajije ukuntu Christabel Ekeh yakora ibyo bintu birabayobera, bakibaza ahari ko hari undi muntu wayashyize kuri urwo rukuta rwa Instagram y’uyu mukobwa mu rwego rwo kumusebya.

Ubwo uyu mukobwa yaganiraga n’ikinyamakuru cyo muri Ghana cyitwa "YFMGHANA", yamaze abantu impungenge bari bafite kuri ayo mafoto yagaragaye ku rukuta rwe rwa Instagram, avugako nyuma y’igihe kirekire cyari gishize atumvikana mu itangazamakuru mu bikorwa bitandukanye aricyo gihe yari afashe cyo kubiyereka mwishusho nshya.

Abantu bakimara kumva amagambo ye baguye mu kantu, ari na ko bakomeza kwibaza byinshi kuri uyu mukobwa.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza