Amakuru

Dore ukuntu Abakobwa bafatwa kungufu na Al-Shabaab baterwa inda maze bakibyaza nk’inyamaswa.

May-25
04:42 AM 2017

Mu bushakashatsi bwakozwe na BBC, havumbuwe abakobwa bafungiwe na Al Shabaab ahantu hamwe, bakaba baragizwe imbata z’imibonano mpuzabitsina. Aba bakobwa bakaba ngo bamaze no kwakira ubwo buzima bubabaje bamazemo igihe kitari gito.

Ubwo BBC yageraga kuri Faith, umwe mu bahoze ari abacakara b’imibonano mpuzabitsina ba Al shabaab muri Somalia nyuma akaza gutoroka, yatanze ubuhamya burebure bw’uburyo yaba yarageze muri ayo mashyamba. Faith yavuze ko abantu bakuze bamusanze iwabo muri Kenya maze bakamubwira ko bamuboneye akazi mu gace kitwa Malindi icyo gihe ngo yari afite imyaka 16, nyuma ngo baje kumushyira muri bus ari kumwe n’abandi bagera kuri 14, baza kwisanga ahantu mucyumba batazi maze babwirwa ko nibagerageza gutoroka bazicwa. Muri icyo cyumba ngo bapfuswe ibitambaro by’umukara mumaso maze bakajya basambanywa kungufu buri joro. “Buri mukobwa bamuzaniraga abagabo batatu buri joro maze tugasambanywa kugahato.”

Faith ngo yaje nanone kwisanga ahantu mu ishyamba ryijimye maze akajya atekera abagabo ba Al-Shabaab bafite ibyanwa birebire, hanyuma nijoro bakaza kumusambanya. Ubwo buzima bwa wenyine mu ishyamba ngo yabumazemo imyaka itatu, yaje gusama inda y’ibyo byihebe, maze arimenya kuko ntawundi muntu yari kwiyambaza, “Naribyaje byose ndabyikorera, kuko nyogokuru yari umubyaza nari naramwigiyeho byinshi maze mbasha kwibyaza ndi muri iryo shyamba.” Faith yaje kubona umuvuzi gakondo wari urimo kwahira imiti gakondo, maze abasha kumwereka inzira yamugeza hanze y’ishyamba atoroka gutyo we n’umwana we wamaze umwaka atazi uko kwambara bimera.

Uyu mutwe ukaba ngo ufite abagore bakuze bashinzwe kuwushakira abana b’abakobwa bazagirwa abagore b’indwanyi za Al-Shabaab, kuko ngo uwo mutwe ufite gahunda yo kuzibyarira abarwanyi benshi murwego rwo kuwukomeza mugihe kizaza kurusha uko bajya gushaka abandi barwanyi mubindi bihugu. Leta ya Kenya ifatanyije na Amnesty international ikomeje kureba umubare nyawo w’abamaze gushimutwa ndetse no gupanga gahunda yo kuvumbura no gufunga imipaka bambukiraho bajyanwa muri Somalia.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza