Amakuru

Barafinda w’akataraboneka ushaka kuba perezida yafinduye uko azafasha abana b’abakobwa bagumiwe (Amafoto)

June-13
04:59 AM 2017

Ku munsi wa mbere wo kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza mu matora ya Perezida hagaragaye Barafinda Sekikubo Fred utuye i Kanombe wageze kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) ku Kimihurura. Barafinda yari yitwaje ivalisi irimo ibyangombwa bisabwa umuntu wese ushaka kuba umukandida.
Barafinda yemeje ko afite ibitekerezo by’akataraboneka byo gufasha abakobwa n’abahungu

Barafinda Yagize ati Ariko noneho mwungutse umuntu w’akataraboneka ufite ibitekerezo byiza ibi byakaraboneka.Turashaka gushyingira abana b’abakobwa n’abahungu tugaca umuco wo kugumirwa, nizere ko mwese mushobora kuba mwaribitseho abana ariko ku buryo kugeza aya magingo ntifuza ko byabaho.Kugumirwa byatewe na leta zagiye zibaho zarebereraga abaturage zititaye kuri icyo kintu, ariko mwungutse umuntu w’akataraboneka ufite ibitekerezo byiza, by’akataraboneka.
Tugiye gufata abana b’abakobwa n’abahungu b’ikigereranyo b’imyaka runaka.tubahuze ku rwego rw’umudugugu hanyuma bashimane nibamara gushimana [tubashyingire.]


Perezida wa Komisiyo y’Amatora ubwo yakiriye mu biro Barafinda

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza