Amakuru

Bamwe mu rubyiruko bakoreshaga Tigo barasaba Airtel Rwanda kuzagumishaho Jama Pack

December-19
12:32 PM 2017

Nyuma yuko bimenyekaniye ko isosiyete y’itumanaho ya ya Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda yamaze kugura imigabane yose ya Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo Rwanda hari bamwe mu rubyiruko bavuze ko bibaza niba Jama pack Tigo yari isanzwe itanga kuri bo izahagarara.

Nubwo amakuru yuko bizagenda nibamara guhererekanya abakiliya hagati ya Tigo na Airtel bitaramenyekana gusa ikizwi ni uko abakiliya bose ba Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular S.A, bagiye kwiyongera ku basaga miliyoni 370 bari ku murongo wa Airtel ikorera mu bihugu 17 ku isi.

Nkuko ikinyamakuru the Economics dukesha iyi nkuru kibitangaza , impande zombi zashyize umukono kuri ayo masezerano y’ubuguzi tariki 19 Ukuboza 2017, i New Delhi mu Buhinde, avuga ko Airtel Rwanda izegukana 100% by’imigabane yose ya Tigo Rwanda.


Airtel niyo yigaruriye Tigo nubwo bari bahanganiye isoko

Muri ayo masezerano bivugwa ko Tigo ishobora kugurwa amafaranga yikubye inshuro esheshatu, ayo yinjije ukuyemo inyungu, imisoro, guta agaciro kw’ifaranga ndetse n’ayishyuwe ibindi bintu. Azishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na Yeejo.rw batangaje ko ikibazo atari ukugurwa kwa Tigo ahubwo bafite impungenge yuko Jama pack n’izindi serivisi zagenerwaga urubyiruko bishobora kuvaho.

Kalisa Pascal utuye kimironko aho bita kwa Mushimire, yavuze ko we yishimiye kuba Tigo yaguzwe kuko bishobora kongera ihangana hagati y’amasosiyete abiri azaba asigaye gusa ngo afite impungenge ko pack yagenewe urubyiruko izavaho.
Yagize ati" ntagitangaza kuba Airtel yagura Tigo ariko rero njye mfite impungenge kubera ko nari menyereye kwigurira Jama pack bikanezeza cyane ko ntari nageza imyaka umuntu atemerewe kuyigura. Ariko reka twizere ko Airtel izabihindura ikazana n’izindi ahubwo ziruseho".

Rehema Umulisa nawe utuye zindiro akaba yiga mu mashuri yisumbuye yavuze ko iriya pack yari yarabadabagije akaba asaba Airtel kutayikuraho. "Umva rwose twe nk’urubyiruko twavugaga tugakoresha interneti ku buryo bwiza pe ariko kuva Airtel yayegukanye nayisabira kuyigumishaho aho ikongera n’izindi poromotion zitandukanye urubyiruko ruzisangamo cyane"


Ikirango cya Jama pack urubyiruko rusaba ko itahagarikwa

Si mu Rwanda gusa iyi sosiyete yegukanye ikindi kigo cy’itumanaho kuko yabikoze no muri Uganda, Kenya, Congo na Ghana aho yaguze ibigo bya Warid Uganda na Congo, Yu Mobile muri Kenya na Tigo Ghana. Airtel ubusanzwe ikorera mu bihugu 15 bya Afurika, ahabarurwa abakiliya bagera kuri miliyoni 83. Ku isi iza ku mwanya wa gatatu mu kugira abafatabuguzi benshi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza