Amakuru

BAD Iri kwiga uko yafasha imishinga y’urubyiruko rukora ubuhinzi muri Afurika

October-24
17:02 PM 2017

Nyuma yo kubona ko ubuhinzi bw’umwuga ko ari igisubizo kirambye ku kibazo cy’ubushomeri bwugarije urubyiruko rwa Afrika, Banki nyafurika y’iterambere AfDB (BAD) yatangije ubukangurambaga bwo gushakisha inkunga yo gushora mu mishinga yarwo, iyi banki kandi yerekanye uburyo gushora imari mu buhinzi byafasha cyane mu guhashya ubushomeri bukomeje kwiyongera.

Ku bufatanye n’ibigo bikomeye mpuzamahanga na za Kaminuza zirimo izo muri Amerika harimo ikigo mpuzamahanga cy’iterambere (Initiative for Global Development), hamwe n’ishyirahamwe nyafurika ry’inzobere mu buhinzi ziba mu mahanga (the Association of African Agricultural Professionals in the Diaspora,) ndetse na kaminuza ya Michigan (Michigan State University), na kaminuza ya IOWA (Iowa State University), hamwe na International Institute of Tropical Agriculture.

Nk’uko tubikesha the news times BAD yatangije ibiganiro mpaka ku kurebera hamwe uburyo kongera inkunga mu rubyiruko rukora ubuhinzi ari uguha amahirwe iterambere mu ishoramari n’ubukungu by’urubyiruko rwa Afrika bikazafasha kugabanya ubushomeri muri Afrika bigafasha mu izamuka ry’imirimo mishya ihangwa.

Akinwumi Adesina umuyobozi wa BAD muri ibi biganiro yagize ati: “Abanyemari bakomeye bo mugihe cyizaza turi kujyamo ntibazava mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro, Gaz cyangwa Peteroli gusa, ntibazanava mu bategereza ko ibitangaza bikorwa. Guha amahirwe urubyiruko ni no kubafasha gutangiza ubuhinzi bw’umwuga uyu munsi bakiri bato, kugirango ejo hazaza bazabe abanyenganda beza bakomeye.” Adesina kandi yatangaje ko ubu muri Afrika habarurwa urubyiruko rusaga miliyoni 420 ruri hagati y’imyaka 15-35 uyu mubare ushobora kwikuba kabiri ukarenga 840 mu mwaka wa 2040.

Ubushakashatsi bwakozwe muri iyi minsi bwerekanye ko Afrika ifite amahirwe menshi yabyaza umusaruro mu rwego rw’ubuhinzi, ibi bikaba bizagabanya ubushomeri mu rubyiruko bikongera umubare w’abikorera na ba rwiyemezamirimo, bwagaragaje kandi ko mu gihe abakenera ibikomoka ku buhinzi biyongera ababikora mu buryo bw’umwuga batiyongera akaba ari ikibazo kigomba gushakirwa umuti mu maguru mashya.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza