Amakuru

Aratabaza:Inzara,ubushomeri,ubukene byuganirije Senderi ushinja Bralirwa kumwubikira imbehe

January-04
05:20 AM 2018

Umuhanzi umenyerewe ku dushya n’ibindi bikorwa bivugisha benshi mu Rwanda Senderi International Hit yatangaje ko inzara ivuza ubuhuha nyuma y’uko hafashwe umwanzuro watumye atagaragara mu bashobora kwitabira irushanwa rya primus gumaguma super star.

Uyu muhanzi uvuga ko atunzwe n’umuziki wonyine yasutse amarira kuri Instagram atabaza abo bireba n’abandi bose ngo azagaragare muri Guma Guma uyu mwaka kuko ngo yabikoreye kandi n’inzara ikaba imugeze habi.

Yagize ati “Nimuntabare nzagaragare muri Guma Guma uyu mwaka kuko nkumbuye abafana banjye kandi narabikoreye muri 2017. Muvaneho ingingo ikumira umuhanzi kubera imyaka, Abanyarwanda bakumbuye kubona itandukaniro ryanjye n’abandi bahanzi […] ndabasabye mwokabaho mwe inzara imeze nabi hanze aha kandi ntunzwe n’umuziki gusa.”

Ibi Senderi abyanditse nyuma y’uko Bralirwa imaze igihe itangaje ko mu bizagenderwaho abahanzi bemererwa kwinjira muri iri rushanwa ari uko aba atagejeje ku myaka 35, mu gihe Senderi International hit ayirengeje.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. dukundane 4 Mutarama, 12:57

    Arikose banyarwanda mwe konumva sender inzara iyijyyekumwica mwamujyiriyimpuhwe mukamukurirahiryotejyeko ryaguma guma wendakoyazaribonamo duke yarisubiyemo arikosendabaza ubundikoko ntakindakora cyekoza ndumvibyiyo bikomeye nibumuhanzi ajyezahogutakinzara

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza