Amakuru

Amazina y’abanyarwanda 8 bemerewe guhatanira ibihembo bya African Youth Award 2017 n’ibyiciro bahataniramo ibihembo

December-06
23:48 PM 2017

Irushanwa rya African youth Award ryatangiye mu mwaka wa 2014 aho rihuriza hamwe urubyiruko nyafurika rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa byagize impinduka mu buzima bwa benshi, binagaragaza impinduka zifatika ku hazaza h’urubyiruko na Afrika muri rusange.

Muri iri rushanwa kandi aba ari n’umwanya mwiza ku rubyiruko nyafurika wo kwerekana umusanzu warwo mubyo Afrika imaze kugeraho kugeza ubu, ndetse n’uburyo biteguye gufasha umugabane wa Afrika kwikura mu bibazo by’ingutu biwugarije no kurushaho kwihaza ubwayo mu ngeri zinyuranye. Muri uyu mwaka akaba ari inshuro ya kane iri rushanwa ribaye, abatoranijwe bakaba barashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Ukuboza mu gihe abazatsindira ibihembo bazatangazwa ku mugaragaro ku itariki ya 1 Mutarama 2018.

Ni mugihe kandi gutora bikomeje ku rubuga rwa africayouthawards gutora bikazarangira ku itariki ya 17 Ukuboza. Ibihugu bifite abitabiriye benshi harimo; Ghana (26), Nigeria (18), Tanzania (14), South Africa (13), Cameroon (9), hamwe n’uRwanda (8).

Mumazina y’abanyarwanda batoranijwe harimo:

1. Nancy Sibo waturutse mu muryango wa the Girl Effect initiative, akaba ari guhatanira igihembo mu kiciro cy’uwaharaniye inyungu rusange w’umwaka wazanye impinduka. (social enterprise of the year 2017)

2. Diana Mpyisi, washinze umuryango wa Spoken Word Rwanda akaba ari guhatanira igihembo cy’umwanditsi mwiza w’ibitabo w’umwaka. (2017 Africa Youth Award for Literary Excellence)

3. Kiruhura Babu Patrick wo mu muryango wa Root Foundation Rwanda ari guhatanira igihembo mu cyiciro cy’umuyobozi mwiza w’umwaka (2017 Africa Youth Award for Leader of the Year)

4. Landry Ndriko Mayigane waturutse mu muryango wa World Health Organization (Rwanda), akaba ari guhatanira igihembo ku mwanya wa Health Personality of the Year.

Mu bandi banyarwanda kandi harimo:

5. Teta Isibo wo mu muryango Inzuki Designs,

6. Mathew Rugamba uhatanira igihembo cy’umwaka cy’umunyamideri mwiza.

7. Clarisse Iribagiza waturutse muri DMM.HeHe nawe uhatanira igihembo nk’umunyamideri mwiza w’umwaka.

8. Umwanditsi (blogger) Gilbert Rwabwigwi uhatanira igihembo cya Blogger w’umwaka. (Blogger of the Year).

Muri buri kiciro gihatanirwa harimo abahatana hagati ya 5 na 8 ibyiciro bihatanirwa nabyo ni ibi bikurikira:

Umuterankunga mwiza (Advocate of the year), Umukobwa w’umwaka (African youth of the year (Female)), Umusore w’umwaka (African youth of the year (Male)), Igihembo cya za kaminuza (Award for academics), Igihembo mu by’ubuhinzi (Award for agriculture), Igihembo cya Diaspora (Award for diaspora achievement) , Igihembo mu burezi (Award for education), Igihembo mu ikoranabuhanga (Award for technology), Igihembo mu gutera umwete urubyiruko (Award for youth empowerment), Umwanditsi w’umwaka (Blogger of the year), Uwahanze udushya w’umwaka (Discovery of the year), Rwiyemezamirimo w’umwaka (Entrepreneur of the year), Umunyamideri w’umwaka (Fashion personality of the year), Igihembo cy’uwarengeye ubuzima ( Health personality of the year), Umuyobozi mwiza (Leader of the year), Umwanditsi mwiza (Literary excellence award), Umunyamakuru (Media personality of the year), Umuririmbyi w’umwaka (Musician of the year), Uwirangiye rubanda (Public servant of the year), Uwaharaniye inyungu rusange (Social enterprise of the year), Rwiyemezamirimo mwiza (Social entrepreneur of the year), (Igihembo cy’umwihariko (Special recognition award), Uwatangije umushinga mwiza (Startup of the year).

Abanyarwanda 8 akaba aribo bemejwe ku rutonde ntakuka rwa burundu mu rubyiruko rwemerewe kwitabira iri rushanwa muri uyu mwaka wa 2017. Abanyarwanda bazitabira iri rushanwa bakaba bazahatana n’abandi banyafurika 141 bazaturuka mu bihugu n’imiryango bitandukanye aho muri bo 51 ari igitsina gore naho 73 bakaba ari igitsina gabo. Bakaba kandi bazahatanira ubwoko 23 bw’ibihembo.

Kanda Hano kugirango ubatore ubongerere amahirwe yo gutsinda

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza