Amakuru

Amajyaruguru nayo yabonye uzayahagararira mu bihembo bya Youth Connekt Award

November-09
21:00 PM 2017

Mu irushanwa ritegurwa na minisiteri y’urubyiruko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo harimo Imbuto foundation na UNDP kuri uyu wa 4 tariki ya 9 Ugushyingo 2017 bari bari mu majyaruguru y’igihugu mu gikorwa cyo gutoranya uzahagararira iyi ntara mu marushanwa ku rwego rw’igihugu aho Ntezimana Jean paul ufite umushinga wo gukora umuvinyo (Vin, divayi) mu bijumba ibisigazwa agakoramo biscuit n’amandazi ariwe watsinze abandi bari bahanganye nawe.

Umushinga w’uyu musore Ntezimana urangije ikiciro cya mbere cya kaminuza muri Musanze polytechnic wo gukora umuvinyo Vin mu bijumba, ibisigazwa agakoramo biscuit n’amandazi niwo watoranyijwe n’abakemurampaka muri iyi ntara. Ntezimana yagize ati: “Mu mwaka wa 2000 inaha iwacu ibijumba babyitaga Rugabire kubera uburyo byeze cyane bikaba byinshi, kuva icyo gihe natangiye gutekereza uburyo nabibyaza umusaruro.” Kugeza ubu uyu musore afite ubushobozi bwo gukora litiro Magana abiri z’umuvinyo ku munsi akaba afite gahunda yo kuzongera. Ntezimana utuye mu karere ka Musanze muntara y’amajyaruguru niwe watsindiye miliyoni imwe y’amanyarwanda igihembo gitangirwa ku rwego rw’intara.

Ministeri y’urubyiruko muri uyu mwaka ikaba yaramanuye aya marushanwa ku rwego rw’intara murwego rwo korohereza urubyriko kwerekana ibyo bakora ntakindi bibasabye. Uyu musore akaba yishimiye iki gihembo avuga ko agiye kwagura umushinga n’isoko rya biscuit n’umuvinyo we kuko kugeza ubu yakoraga litiro 200 aho yagize ati: “Nta kintu na kimwe njugunya, ubu aya mafranga natsindiye agiye kumfasha kongera ingano y’ibyo nkora. Nakuze iwacu duhinga ibijumba, nkabona abantu badakunda kubirya cyangwa kubibyaza undi musaruro, nize iby’ubuhinzi ariko ntabikunda, n’ubwo natangiye kwiga umushinga wanjye kera ariko ntangiye kuwubyaza umusaruuoro vuba.”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza