Amakuru

Airtel ifashije Munyabugingo kugera ku ndoto zo guTunga moto vuba atabiteganyaga

October-05
18:00 PM 2017

Ku nshuro ya gatatu , Munyabugingo Dieudonné w’imyaka 28 yitomboreye moto ya Airtel muri poromosiyo yayo Tunga.

Uyu musore ukomoka I Ngoma yashikirijwe moto kuri uyu wa 5 Ukwakira aho yatangaje ko ari amahirwe akomeye aho Airtel imufashije kugera ku ndoto zo gutunga moto vuba ibyo atigeze atekereza mbere.

Munyabugingo yagize ati “Ntabwo nateganyaga kuyitunga vuba ariko Airtel ibimfashijemo. Igiye kumfasha cyane mu bucuruzi, nari nsanzwe ndi umucuruzi uciriritse ariko igiye kunzamura inkure kuri uru rwego injyane ku rundi.”

Dredge Mucyo ushinzwe iyamamazabikorwa rya serivisi za Airtel Money yashimangiyeko iyi gahunda yaje guhindura ubuzima bw’abanyarwanda bakoresha umurongo wa Airtel Rwanda ndetse ko hasigaye izindi moto 9 n’imodoka byo gustindirwa.
Yagize ati:"ibi byose Airtel Rwanda ibikora ishaka guhindura ubuzima bw’abanyarwanda n’Abakirya bayo bakoresha umurongo wa Airtel Rwanda . Moto 3 zimaze kubona ba nyirazo hasigaye moto 9 ndetse n’imodoka, nk’igihembo nyaamukuru ".

Kugirango winjire mu irushanwa unatsindire ibihembo,umukiriya icyo asabwa ni ukwandika ubutumwa bugufi (sms)yandika “1” akohereza kuri 155 cyangwa se agahamagara kuri nimero 155, bityo akaba yinjiye mu irushanwa agatangira kubazwa ibibazo nawe agasubiza maze yabitsinda agatsindira ibihembo bishimishije bitangwa na Airtel Rwanda.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza