Amakuru

Ahereye ku giceri k’ijana yegukanye moto ya miliyoni n’igice muri Tunga na Airtel Rwanda

September-25
12:45 PM 2017

Mu gitaramo cya “Run Town Experience” i Remera,Nishimwe Jean Pierre wo mu Murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugege yegukanya moto ihagaze miliyoni n’igice nyuma yo gukina irushanwa Tunga na Airtel Rwanda.

Nishimwe Jean Pierre yatangarije itangazamakuru ko yahereye ku giceri kimwe k’ijana buhoro buhoro maze akohereza n’ubutumwa maze amahirwe aba ariwe asekera bwa mbere
Uyu musore ukiri muto Nishimwe yagize ati “Mbere na mbere ndishimye cyane mbese ubu sinabona uko mbivuga kuko njyewe byandenze, natangiye nshyira igiceri cy’100 muri Telefone ubundi njya ahandikirwa ubutumwa bugufi(sms) nandikamo 1 nohereza ku 155 bambaza ibibazo ngenda mbisubiza maze amahirwe ansekera atyo.”

Buri wese ukoresha umurongo wa Airtel Rwanda ashobora gutsindira moto cyangwa imodoka aho umukiriya asabwa kwandika ubutumwa bugufi (sms)akandika “1” akohereza kuri 155 cyangwa se agahamagara kuri nimero 155, bityo akaba yinjiye mu irushanwa agatangira kubazwa ibibazo nawe agasubiza maze yabitsinda agatsindira ibihembo bishimishije bitangwa na Airtel Rwanda.


Nishimwe Jean Pierre

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza