Amakuru

Abiga muri Nobraska bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari muri Amerika

April-16
13:48 PM 2017

Umuhango wo kwibuka muri iyi kaminuza wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwitabiriwe n’abantu baturutse impande zinyuranye. Muri iki gikorwa kandi hatangiwe ubutumwa bugamije ahanini gosobanura amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside.

Umuyobozi wa koleji y’ubuhinzi n’umutungo kamere muri iyi kaminuza, Dr Steven Waller, yarashimye cyane ubufutanye hagati yayo na Leta y’u Rwanda avuga ko abanyeshuri b’abanyarwanda ari intangarugero muri iyi kaminuza.

Gabriel Nsengiyumva, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Nebraska-Lincoln yashimiye abitabiriye uyu muhango ndetse n’ababashije gutanga ibiganiro muri uwo muhango kandi ko biteguye gukora ibishoboka ngo ingenangabitekerezo ya Jenoside icike burundu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza