Amakuru

Abazahatanira Youth Connect Award ku rwego rw’igihugu batangiye kumenyekana

October-25
16:31 PM 2017

Umushinga wo gukora ifumbire hifashishijwe inkari z’abantu niwo watsinze iyindi mu burasirazuba!

Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabunga (MYICT itaragaburwamo 2) ku bufatanye na Imbuto foundation bashyize hanze itangazo rihamagarira urubyiruko rufite impano n’imishinga y’udushya kwitabira irushanwa rya Youth Connect Award ku nshuro yaryo y’uyu mwaka, irushanwa biteganyijwe ko izajya itoranywa ku rwego rw’imirenge, uturere n’intara nyuma hakaboneka abegukana ibihembo ku rwego rw’igihugu. Ibihembo bitangira gutangwa ku rwego rw’intara aho uwatsinze ahabwa miliyoni y’amanyarwanda, naho uwo ku rwego rw’igihugu akaba azahabwa miliyoni 5.

Umushinga wo gukora ifumbire hifashishijwe inkari z’abantu niwo watsinze iyindi mu burasirazuba!

Mu ntara y’uburasirazuba niho ijonjora ryatangiriye ku rwego rw’intara, hakaba hahatanaga 3 barimo abakobwa 2 n’umuhungu 1, uyu mwana w’umuhungu witwa Masabo Jean Luc rero akaba amaze imyaka 2 afite umushinga ukora ifumbire yifashishije inkari z’abantu. Abashinzwe akanama nkemurampaka bamubajije aho yakuye iki gitecyerezo yagize ati: “Hari ahantu twajyaga tunyura tuvuye kwiga, abantu bagakunda kuhihagarika, hari harahinduye isura hanuka, [Icyo gihe twabimenyesheje ubuyobozi burabihagarika] nyuma nabajije mwarimu niba inkari z’umuntu ntakintu zabyazwamo umusaruro nibwo yansobanuriye uko zakorwamo ifumbire.” Jean Luc iki gisubizo yahawe yarakigumanye kuva icyo gihe atangira gutekereza ku buryo yazakoramo umushinga. Nyuma nibwo yaje kuwushyira mu bikorwa.

Abajijwe udushya turi mu mushinga we yavuze ko aho akorera iyi fumbire iyo aje kwihagarika hari amafranga bamugenera, mu gihe ahandi wihagarika utanze amafranga. Akandi gashya k’umushinga we ngo ni uko iyi fumbire ye aho uyikoresheje nta byonnyi bihegera birimo udukoko twangiza imyaka aho yatanze urugero ku mashu avuga ko nta yindi miti yica udukoko usabwa kugura, kuko nta dusimba dushobora kwegera ahantu yakoreshejwe, akandi gashya ngo ni uko ifumbire ye ihendutse cyane ugereranije n’izindi wasanga ku isoko ry’ubuhinzi. Uwari ukuriye akanama nkemuramaka yashimye umushinga wa Jean Luc cyane avuga ko Urwanda rukeneye abantu benshi batekereza nkawe, aho yagize ati: “Turifuza Urwanda rufite ijambo, turi kubaka umuntu twifuza, dukeneye ko urubyiruko rwacu rutekereza imishinga myinshi mishya isa ndetse irusha ibyo uyu mwana yakoze.”

Intara y’uburasirazuba akaba ariyo ibimburiye izindi mu gihugu mu ijonjora aho abatsinze mu ntara bazahatana ku rwego rw’igihugu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza