Amakuru

Abatekereza ko abafite ubumuga ntacyo bakwimarira baribeshya

November-22
16:33 PM 2017

Niyikiza Odette, umuyobozi wungirije wa koperative COAPISA ikorera mu karere ka Gisagara umushinga wo korora inzuki ahamya ko abibwira ko ababana nubumuga ntacyo bakwimarira bibeshya.

Mu rwego rwo kudategera amaboko abahisi n’abagenzi bitwaje ubumuga, bamwe mu babana n’ubumuga bibumbiye murikoperative maze borora inzuki, nyuma babyazamo ubuki bakagurisha, naho ibishashara byazo babikoramo za buje zo gucanisha zibungukira atari make.

Aganira na Yeejo.rw, umuyobozi wungirije wa koperative Coapisa, Niyikiza Odette, ahamya ko nyuma yo kwibumbirahamwe nkabababana n’ubumuga bagakora umushinga w’ubworozi bw’inzuki, ubu bamaze kwiteza imbere nkaho gutanga ubwisungane mu kwivuza bitakiri ikibazo k’umunyamuryango wa Coapisa.
Yagizeati“ubu buri munyamuryango ashobora kubona amafaranga ya mituweli ntankomyi ayavanye mubyo dukora,abenshi bafite amatungo magufi,ubwange mfite inka ebyiri navanye muri koperative Coapisa kandi mbasha no gutunga umuryango wanjye ntakibazo.”

Oddete yakomeje avugako bafite nikibina bahuriramo aho muri munyamuryango atanga amafaranga 500 ku kwezi. Ikindi kandi ugize ibyago baramutabara, bakagurizanya ndetse nuwakoresheje ubukwe baramutwerera.
Mu byo bamaze kugeraho byose ariko, bashimira leta y’u Rwanda n’akarereka Gisagara bakoreramo mu nkunga y’ikibanza cyaho bakorerakugeza ubundetse n’imizinga mishya ya kizungu.

Zimwe mu ntego ziyi koperative yatangiye mu 2000 ni uko byibuze buri munyamuryango yatunga inka .

Irebere uko bamuritse ibikorwa byabo

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza