Amakuru

Abana bo mu Rwanda bazaniwe amahirwe yo kwiga biciye mu ndirimo

April-05
12:24 PM 2017

Iyi gahunda yari isanzwe ikorerwa mu bihugu bigera kuri 17, mu Rwanda ikaba yatangiriye mu karere ka Muhanga mu Karere ka Muhanga muri Werurwe 2017. Muri iyi gahunda abarezi bifashisha indirimbo mu kwigisha abana amasomo atandukanye arimo indimi ku buryo bibafasha kubyumva vuba ndetse akanaborohereza gukuza impano bifitemo.

Umuyobozi wa British Council mu Rwanda, Sheilagh Neilson, avuga ko abarimu bagiye kujya bahabwa amahugurwa ajyanye no kuririmba kugira ngo nabo bigishe abanyeshuri hakoreshejwe indirimbo zatoranyijwe.

Yagize ati” Dufitanye amasezerano y’imikoranire na REB ndetse bazi akamaro ko kuririmba n’umuziki mu nteganyanyigisho ishyira imbere kuzamura ubumenyi bw’umunyeshuri. Twizeye ko dufatanyije nabo, tuzageza iyi gahunda mu tundi turere n’intara.”

Abarimu bagera kuri 30 bigisha indimi mu bigo binyuranye byo mu Karere ka Muhanga n’abanyeshuri 60 biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza nibo bahawe amahugurwa y’iminsi ine ku bijyanye na gahunda ya ‘World Voice’ yakurikiwe n’itangizwa ryayo ku mugaragaro abab barimu bakaba bazafasha mu guhugura abandi.

src: Igihe

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza