Amakuru

Abana b’abahungu nabo bagiye kugerwaho na gahunda ya 12+ yari igenewe abakobwa: Madamu Jeanette Kagame

October-31
03:33 AM 2016

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Rulindo aho yatangije umwaka wa gatatu wa Gahunda ya 12+ igamije guteza imbere ubuzima bw’umwana w’umukobwa.

Gahunda ya 12+ yari igenewe abakobwa bafite hagati y’imyaka 10 na 12, imara amezi 10 igamije kubigisha ubumenyi mu by’ubuzima bw’imyororokere, imibanire, imiyoborere no kwiteza imbere.

Madamu Jeanette Kagame yemejo ko na basaza babo ko iyi gahunda igiye kubageraho.

Yagize ati hakenewe kureba uko na basaza b’aba bana bagenerwa iyi gahunda, maze abana bose bakure bafite intego n’imyumvire isobanutse.

Yakomeje agira ati mu myaka 2 ishize, abakobwa 52,000 nibo bafashijwe n’iyi gahunda aho 63% bayobotse umuco wo kuzigama naho 21 % bafunguje za Konti, mu gihe 61% bafite ibikorwa bito bibazanira inyungu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza