Amakuru

Abagera ku 130 babonye akazi naho 1000 barahugurwa binyunze mu kigo KESC na JobNet2016

April-17
15:00 PM 2017

Urwego rw’umujyi wa Kigali ruhuza abashaka akazi n’abagatanga binyuze mu kigo KESC (Kigali Employment Service Center) rwafashije abagera ku 130 ubona akazi. Mu mwaka ushize wa 2016 aho iki kigo cyari cyateguye umunsi abashaka akazi bahura n’abagatanga bahagarariye inzego zitandukanye (abikorera) umuhango wabereye kuri stade Amahoro I Remera mu gikorwa cyiswe Job fair.

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama iki kigo cyagiranye n’abafatanyabikorwa bayo ku wa kabiri tariki 04 Mata 2017 mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagezweho no kwigira hamwe icyakorwa ngo uru rwego rurusheho gufasha benshi. Muri ibyo biganiro, bamwe mu babashije kubona akazi babikesheje amahugurwa ndetse n’igikorwa cyo guhuza abatanga akazi n’abagasaba cyabaye mwaka ushize bagaragaje akamaro byabagiriye ndetse banashishikari urubyiruko rukirarangiza amashuri kubagana.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Nyamulinda Pascal yavuze ko umujyi wa Kigali wishimiye imikoranire ibigo by’igenda bikorana nabo mu kureba ko urubyiruko rwabona akazi kandi ko utazigera ucika intege mu rwego rwo guteza imbere abanyarwanda.

" Ntabwo umujyi wa Kigali ushimishijwe n’ibikorwa abafatanyabikorwa bagaragaje mu rwego rwo gufatanya kandi kuba dufite abari gutanga ubuhamya ni ikimenyetso kigaragaza ko hari ibyakozwe byinshi. Twiteguye gukomeza gukorana namwe rero ndetse kandi n’abafite imbaraga zo gukora cyane cyane urubyiruko rwitabire ibi bikorwa kuko umujyi wa Kigali wifuriza iterambere abaturarwanda".


Jean Francois Regis Uwayezu wabonye akazi muri JobNet2017

Umwe muri abo ni uwitwa Jean Francois Regis Uwayezu ukomoka mu karere ka Rulindo watanze ubuhamya bwe kubyerekeye uburyo yabonye akazi muri SKOL.
“Ndishimye cyane bitewe n’ibyo KECS yankoreye. Njyewe narangiye muri kaminuza y’u Rwanda ibijyanye n’ubukungu. KECS yaramfashije cyane impa amahugurwa kuburyo numvaga nzaba visi meya w’ubukngu bitewe nuko nabonaga ab’iwacu bakora cyane. Ku munsi wa Fair day nanjye natanze imyirondoro yanye nk’abandi nyumya y’icyumweru numva muri SKOL barampagaye hanyuma mpabwa akazi nk’umukozi wungirije ushizwe stock muri SKOL.

Uwayezu yongeraho ko abakirangiza amashuri bagana iki kigo kuko gitanga ubumenyi batabasha kubonera ku ishuri kandi cyafashije benshi. Uwitwa Tuyizere Oswald we unabana n’umumuga bw’amaguru. Nawe avuga ko yabashije kubona akazi binyuze muri iyi gahunda akaba akora mu Inama nkuru y’abafite ubumuga (NCPD).

“Mfite impamyabushobozi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko, nanjye rero nateanze imyirondoro yanye muri KESC ndetse nitabira n’amahugurwa yabyo. Ubu rero nkora mu nama y’igihugu y’ababana n’ubumuga. Icyifuzo cyanjye ni uko abatanga akazi bacyumva ko ababana n’ubumuga ntacyo bakora bitewe. Ubu akazi mfite ntabwo nagahawe kubera ko mbana n’ubumuga ahubwo nuko nshoboye”.

KESC ni ikigo cyashizweho n’umugi wa Kigali nyuma yo kubona ko ikibazo cy’ubushomeri gikomeze kwiyongera mu mujyi wa Kigali hagamijwe guhuza abatanga akazi n’abagashaka binyuze mu b’abatanyabikorwa bayo nka Minisiteri y’abakozi n’umushinga wa GIZ, mu mwaka wa 2012. Muri uyu mwaka wa 2017 bitegarnijwe ko taliki ya 27Mata nibwo abashaka akazi bazahuzwa n’abatanga akazi JobNet 2017.

Mu mibare yatanzwe yagaragaje ko abagera ku 2022 uru rwego rumaze kwandika nk’abashaga akazi abagera ku 1000 babashije guhugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kwihangira imirimo n’ibindi. Mu gikorwa cyo guhuza abatanga akazi n’abagasaba kitwa JobNet cyabaye umwaka ushize kikabera kuri Stade amahoro umwaka ushize abagera kuri 700 bari biyandikishije 130 muri babonye akazi mu bigo bitandukanye ubu baka bakora.

Kanda hano urebe amafoto yaranze inama itegura JobNet2017

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza