Ubukungu

Yegukanye moto nshya muri tombora yateguwe na YegoMoto

December-04
23:30 PM 2017

Kuri uyu wa mbere tariki 04 Ugushyingo 2017, Munyemana Jean Claude yegukanye moto nshyashya muri tombora yateguwe n’ubuyobozi bwa YegoMoto.
Munyemana wabaye umunyamahirwe muri tombora yabereye ku cyicaro cya YegoMoto ku Kimihurura, yatangaje ko yishimiye moto abonye ndetse ko agiye kuyibyaza umusaruro wiyongera kuwo yarasanzwe abona.

Yagize ati: “uyu munsi ndishimye cyane kuko kuva navuka aribwo bwa mbere ntomboye. Nari mfite moto ishaje cyane, ariko ubungiye gukoresha iyi nshya ntomboye maze indi nyihe undi mu motari uzajya unkorera bityo inyungu nabonaga ziyongere”.

Munyemana watangiranye na Yego Moto kw’ikubitiro ikigera mu Rwanda, asanga uburyo bwo gutwara abagenzi hakoreshejwe mubazi (akamashini kabara ibirometero) byaragabanuye impaka n’intonganya zajyaga ziba hagati y’abagenzi n’abamotari.
“mbere hataraza mubazi wasangaga umumotari atukana n’umugenzi. Hari aho umugenzi yavaga kuri moto akinjira nk’ahantu wendahari icyo agiye gufata,yatinda ugasanga intonganya ziravutse. Ariko aho haziye utu tumashini twa Yego Moto ibyo byarakemutse”.

Ku mpungenge z’uko hari abamotari banyuza abagenzi kure kugirango ibirometero mubazi ibara byiyongere, Munyema amara impungenge abagenzi agira ati: “twahawe amahugurwa n’ubuyobozi bwaYegoMoto, bityo buri mu motari afite ubunyangamugayo ku buryo ntawanyuza umugenzi kure agamije kongera ibirometero ngo yishyurwe menshi”.
Umuyobozi wa Yego Moto Karanvir Singh, yemeza ko bashyizeho uburyo bushya bwa YegoMoto mu rwego rwo kugabanya igihe cyatakazwaga n’abagenzi mu gihe barikumvikana ibiciro n’abamotari ku mihanda.
Karanvir agira ati: “YegoMoto yaje ari igisubizo haba kubagenzi ndetse n’abamotari. Abagenzi batakazaga igihe kinini ku mihanda baciririkanya ibiciro n’abamotari bigatwara umwanya munini, ariko ubu umugenzi byibuze yunguka iminota 10 ku munsi”.

Umuyobozi wa Yego Moto yakomeje asaba abamotari gukurikiza amabwiriza yose yaYego Moto dore ko buri kwezi hazajya hatangwa moto imwena telephone zigezweho (smart phones) muri tombora kuri buri munyamahirwe. “abamotari bakorana naYego Moto bagomba kujya bakurikiza amabwiriza kuko tuzajya dutanga moto imwe na telephone ngendanwa zigezweho muri tombora ngarukakwezi”.

Uretse Munyemana jean Claude watomboye moto, Ngendahimana Emmanuel na Nkurunziza David, nabo batomboye telephone zigezweho .

Amafoto


Umuyobozi wa Yego Moto Karanvir Singh ashyikiriza umumotari moto

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza