Ubukungu

Yakoze ubushakashatsi ku mbogamizi urubyiruko rwo muri kaminuza rubana n’ubumuga maze atsindira ibihumbi 300000 (Amafoto na Video)

November-29
17:05 PM 2017

Nsabimana Alphrodise yegukanye ibihumbi 300,000frw nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na EPRN Rwanda.

Mu marushanwa yateguwe n’ihuriro ry’ubushakashatsi ku by’ubukungu mu Rwanda byumwihariko mu rubyiruko rwa kaminuza EPRN, Nsabimana Aphrodise yegukanye asaga ibihumbi 300,000frw nyuma yo kumurika ubushakashatsi yakoze bugahiga abandi baribahanganye.

EPRN yariyatanze insanganyamatsiko imwe kubahatanaga bose, aho barebaga uruhare rw’urubyiruko mu ishyirwa mubikorwa mu ntegoz’iterambere rirambye (SDGs) mu Rwanda.


Nsabimana Alphrodise

Nsabimana wiga mu kiciro cya kabiri cya kaminuza mu burezi muri kaminuza y’abadivantisti,yakoze ubushakashatsi ku mbogamizi urubyiruko rubana n’ubumuga rwo muri kaminuza ruhura nazo agaragaza n’imbaraga bafite mu ishyirwa mu bikorwa by’intego z’iterambere rirambye mu rwanda.

Nsabimana yagize ati: “mu by’ukuri mbere hari imyumvire yuko umunyeshuri ubana n’ubumuga runaka ntacyo yafasha, bityo nakoze ubushakashatsi ngaragaza imbogamizi bakunze guhura nazo, aho badakunze kwitabwaho mu gutanga umusanzu mw’ishyirwa mu bikorwa by’ intego z’iterambere rirambye mu Rwanda, ngaragaza kandi n’uburyo yaba leta n’abanyeshuri muri rusange twafasha bagenzi bacu.”


Kwizera Seth

Aganirana n’ikinyamakuru cy’urbyiruko Yeejo.rw,Kwizera Seth,umuhuzabikorwa wa EPRN Rwanda yavuze ko impamvu nyamukuru bahisemo urubyiruko rwa za kaminuza ari uko guha ubumenyi abashakashatsi bato uba uteganyiriza ejo hazaza kuko ari bombaraga z’igihugu.
Yagize ati: “twifuje gushyira imbaraga mu bato cyane cyane muri za kaminuza tubaha ubumenyi kuko twizera ko tuba duteganyirije ejo hazaza. Ikindi kandi, duha ubumenyi urubyiruko rwacu kugirango babukoreshe mu guteza imbere igihugu cyacu cy’u Rwanda.Tubaha amahugurwa k’ubushakashatsi ubundi tugategura amarushanwa nk’aya kugirango turebeko ibyo twabigishije babyumvishe”

Nsabimana wabaye uwa mbere mu bushakashatsi yakoze yahembwe ibihumbi 300,000 y’u Rwanda ,Mayeri Jean Pierre wakabiri ahabwa 200,000frw, Isimbi shemsa wa gatatu ahambwa 100,000 frw , Sibomana Simeon wa kane yegukana 80,000frw naho Kabera Jean Luc wa gatanu yegukana ibihumbi 50,000frw.
Batanu batsinze nyumay’ubushakashatsi bakoze, imishinga yabo izashyirwa k’urubugarwa rwa EPRN, no ku mbuga z’amakaminuza maze abantu babashe kuyisoma.

EPRN Rwanda kugeza ubu ifite abanyamuryango b’urubyiruko bo muri za kaminuza bagera kuri 400 muri kaminuza zose zo mu Rwanda bagabanyije mu matsinda 9.

Kanda Hano urebe uko amarushanwa yagenze mu mafoto

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza