Ubukungu

Urubyiruko 1000 rwari rwarasaritswe n’ibiyobyabwenge rugiye kugaruka rushakirwa akazi

February-02
03:32 AM 2018

Urubyiruko rwakoreshaga cyangwa rwacuruzaga ibiyobyabwenge 989 rzasoza amasomo mu myuga itandukanye muri uku kwezi kwa Gashyantare ruhite rugaruka mu buzima busanzwe runashakirwe akazi.

Uru rubyiruko rubarizwa mu kigo cya Iwawa ruzasoza kugororwa no kwiga imyuga itandukanye kuwa 9 Gashyantare 2018.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Patricia Muhongerwa yatangarije The New Times ko ibi biri muri gahunda yo guca intege icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Ati “itsinda ry’abayobozi b’umujyi wa Kigali harimo n’abayobozi b’uturere bungirije bashinwe imibereho y’abaturage ba Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro; inzego z’umutekano, n’ ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) basuye Iwawa mbere y’uko abahari basoza amasomo kugira ngo bashyirwe mu byiciro harebwe ibyo bize n’ubumenyi bafite bazashakirwe imirimo.”

Muri abo bazasezererwa harimo 800 bakomoka mu mujyi wa Kigali, ariko hari kurebwaniba bose bakomoka mu mujyi cyangwa bakomoka mu bindi bice by’igihugu abafite imiryango yishoboye ikazabafasha gukora imyuga bize.

Muhongerwa yatangaje ko abadafite imiryango cyangwa abo itishoboye ngo bazafashwa gushyira mu ngiro ibyo bize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Theos Badege avuga ko ibi bidafasha kurwanya ibiyobyabwenge gusa, ahubwo ko bituma abari barabaswe n’’ibiyobyabwenge bagaruka mu buzima busanzwe, bahagabwa ubuzima bwiza.

Magingo aya Leta y’u Rwanda itanga miliyoni 70 frw buri kwezi mu kwita no gusubiza mu buzima busanzwe urubyiruko rusaga 3800 ruri mu kigo cya Iwawa.

Kuva mu 2012, urubyiruko 12,228 rwari rwarabaswe n’ibiyobyabwenge ruri hagati y’inyaka 18 na 35 banyuze mu bigo ngororamuco, ndetse abagera kuri 90% bakize neza ndetse magingo aya batangiye imirimo ibyara inyungu.


Urubyiruko rwo mu kigo cya Iwawa rwiga ibyuga itandukanye

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza