Ubukungu

Urubyiruko 1000 ruvuye Iwawa mu mihigo yo guteza imbere igihugu

February-11
13:58 PM 2018

Minisiteri ‘ubutegetsi bw’igihugu itangaza ko uturere dukwiriye kujya dukurikirana abana bava mu kigo ngororamuco cya Iwawa kuko mu gihe bahamara baba barize bityo ngo si byiza ko bongera gusubira mu biyobyabwenge.

Ibi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukabaramba Alvera yabutangaje kuri uyu wa 9 Gashyantare ubwo urubyiruko 916 bahabwaha impamyabushobozi z’imyuga bize banasezererwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

Bamwe muri urwo rubyiruko rwishimira ko bize imyuga itandukanye bakavuga ko bagiye gukoresha ibikoresho bahawe bateza imbere igihugu banirinda kuzasubira muri iki kigo.

Umwe muri bo yagize ati “nk’ubu nize ubudozi, nigira n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nabonye uruhushya rwo gutwara by’agateganyo, nzagera hanze mpite mbona iya burundu hanze nkore ibyo nize niteza imbere ndetse nteze imbere igihugu cyanjye.”

Alvera Mukabaramba, umunyamabanga muri Minaloc ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko uturere dukwiye gukora ibishoboka aba bana ntibazasubire Iwawa.

Ati “Ubuyobozi bw’Uturere bugomba kwita kuri aba bana kuko igihe baba bamaze hano baba barize, barahuguwe, barahawe ubumenyi, si byiza ko bongera gusubira mu biyobyabwenge ngo bagarurwe hano inshuro zirenze imwe”.

Ni muri urwo rwego abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage basinye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi mu rubyiruko.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza