Ubukungu

Kigali: Umushinga Isuku Iwacu watangiye gutanga akazi k’urubyiruko rwinshi mu kubaka imisarane y’abatishoboye (Amafoto)

February-14
06:11 AM 2018

Umushinga isuku iwacu utangaza ko watangiye gutanga akazi k’urubyiruko mu kubakira abatishoboye imisarane, ndetse ngo mu gihe gito baratangira kubaka imisarane 4500 harimo n’iyubakwa ahantu batabasha gucukura umwobo muremure.

Ibi bikorwa byo kubaka imisarane bimaze guha akazi urubyiruko rusaga 200, ndetse ngo muri iyi minsi harahugurwa abandi ku buryo mu turere umunani gahunda zo kubakira imisarane abatishoboye hazatangwa akazi ku rubyiruko rusaga 4000.

Ubuyobozi bw’umushinga Isuku Iwacu butangaza ko muri iyi gahunda buri kubakira abatishoboye imisarane ariko ahantu hadashobora gucukurwa umusarane muremure hagakoreshwa uburyo bwa ‘safi’ butuma nabo babona umusarane uboneye.

Mu bice by’urubuye, byiganjemo amajyaruguru n’uburengerazuba, kimwe no mu bice bacukura bagahita bagera ku mazi usanga abahatuye batagira imisarane iboneye bitumamo.

Manzi Antoine uyobora umushinga Isuku Iwacu yagize ati “dufite ubwoko butatu bw’imisarane ariko turi gukoresha bubiri harimo uwo twatangiye kubaka witwa Safi Latrine. Ni umusarani ukoreshwa ahantu h’urusekabuye badashobora gucukura nka metero imwe cyane cyane mu turere nka Nyabihu, cyangwa mu turere nka Nyanza aho ucukura metero imwe ukagera ku mazi.”

Ibi bikorwa ngo biteganyijwe kubera mu turere umunani turimo Rwamagana, Kayonza , Ngoma, Nyarugenge, Kicukiro, Ruhangio, Nyanza, Nyabihu, muri buri karere hakazubakwa imisarani iri hagati ya 600 na 800.

Mu 2015, Ikigo cy’Ibarurishamibare, cyagaragaje ko 83,4% by’Abanyarwanda bakoresha bakanatizanya ubwiherero bwujuje ibyangombwa. Icyo gihe abitumaga ku gasozi bari 1% mu mijyi na ho mu cyaro bari 3% bitewe no kutabugira.


Urubyiruko rwarahuguwe uburyo bunogewe bwo kubaka imisarani runahabwa ibikoresho



Abayobozi bo mu mushinga Isuku Iwacu batanga ibikoresho byo kubakisha


Umusarani wa Safi (Ibara ry’ubururu)

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza