Ubukungu

Rusizi: Imicungire mibi itumye inkoko 1000 urubyiruko rwahawe zipfa umusubizo

January-02
05:44 AM 2018

Koperative Kinyaga y’abato igizwe n’urubyiruko rwo mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi boroye inkoko 1000 bahawe n’ubuyobozi, ariko kubera ubwumvikane buke izi nkoko mu mezi abiri zapfuyemo izisaga 180, ndetse ngo nta cyizere ko izarwaye zakira.

Uru rubyiruko ruvuga ko inkoko zarwo zatangiye kuryana, 180 zirapfa, izirembejwe n’ibisbe 186 zishyirwa ku ruhande.

Bamwe mu banyamuryango b’ibi koperative bavuga ikibazo cy’imicungire mibi y’izi nkoko giterwa n’uko hari abatangiranye na koperative banabihuguriwe babona akazi bagahita bimuka hakazamo abatabimenyereye.
Ntakirutimana Jean de Dieu uyobora iyi koperative avuga ibi byateye igihombo gikomeye kuko mbere zateraga amagi 850 ku munsi, none ubu bageze ku magi 530 gusa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanka Uwambaje Aime Sndrine, avuga ko habayeho kudashyira hamwe ku bashya binjira muri koperative n’abari bayisanzwemo, bitera uburangare mu micungire yazo.
Ati “Twasanze ikibazo nyamukuru kirimo ari bwa burangare ndetse no kutumvikana hagati y’abanyamuryango, tukajya tubagira inama y’uburyo inkoko zariwe zigomba kuva mu kiraro, twabagiriye inama ko inkoko zigomba kwegerwa cyane igihe zigomba kurya, n’igihe zigomba guhabwa amazi. Burya inkoko iyo wayimenyereje kuyihera ibiryo ku isaha, iyo isaha irenze iraryana.”

Uru rubyiruko rwari rwahawe izi nkoko mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko rwo muri uyu murenge, gusa nta kabuza ko bidakosowe zakomeza kubahombera.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. Harerimana Theogene 3 Mutarama, 01:14

    Rubyiruko mbaraga z’igihugu mwicare mujye Inama mupange ukuntu mwazajya musimburana, Hari nuburyo bakata umunwa w’inkoko ntizibe zikibasha kuryana.

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza