Ubukungu

Nyuma y’imyaka 5 yarabuze akazi,yitomboreye moto muri Tunga na Airtel

November-16
14:57 PM 2017

Nyuma yo kubura akazi igihe kinini, Nsabimana Pierre w’imyaka 29 utuye mu Murenge wa Kinyina mu Karere ka Gasabo yatomboye moto muri gahunda ya Tunga na Airtel akaba agiye kwikorera.

Aganira n’itangazamakuru Mu byishimo byinshi Nsabimana Pierre yagize ati "nari nsanzwe ncuruza injugu maze n’imyaka itanu narabuze akazi; ngize amahirwe haza Tunga none natomboye!"

Nsabimana yongeyeho ati “ Ubu mfite ibyishimo bikomeye kuko njye nari maranye ibyangombwa byo gutwara moto imyaka itanu ku buryo nahoraga nshaka akazi narakabuze.”

Nyuma yuko Nsabimana atomboye moto ya 9,ubuyoozi bwa Airtel burashishikariza abantu gukomeza kugerageza amahirwe mu kwegukana moto 3 zisigaye ndetse n’imodoka.

Kugirango winjire mu irushanwa unatsindire ibihembo,umukiriya icyo asabwa ni ukwandika ubutumwa bugufi (sms)yandika “1” akohereza kuri 155 cyangwa se agahamagara kuri nimero 155, bityo akaba yinjiye mu irushanwa agatangira kubazwa ibibazo nawe agasubiza maze yabitsinda agatsindira ibihembo bishimishije bitangwa na Airtel Rwanda.

Amafoto ya Nsabomana Pierre ashyikirizwa moto na Airtel Rwanda

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza