Ubukungu

Nyabihu: Icyari agakiriro urubyiruko rugakoreramo rwakise agakenero

February-06
03:19 AM 2018

Urubyiruko rukorera ibikorwa mu gakiriro ka Nyabihu ruvuga ko akarere gaha ibiraka abakorera mu dukiriro two mu tundi turere, ndetse ngo n’ubufasha bemerewe ntibabubona ngo ubukene bubageze habi.

Uru rubyiruko ruvuga ko akarere kagiy kabizeza ibitangaza ko kazaruha amasoko ariko ngo amaso yaheze mu kirere, ngo bagatangazwa no kubona amasoko ahabwa abakorera mu dukiriro two mu tundi turere.

Umwe mu baganiriye na Radio Flash yagize ati “kuva twagera aha nkaha nta kazi gahari pe, ari amafaranga twazanyemo ahubwo yarahombye kubera nta bakiriya tubona. Dukora ibintu tukabiparika bikamara umwaka.”

Yunzemo ati “ Twe tukita agakenero kabisa. Kuko twagezemo hari icyo dufite batuvanye iyo turi none n’amafaranga twari dufite turayahombye.”

Undi yagize ati “bigeze no kutubwira ngo nidushake imbaho baduhe ikiraka, imbaho turazishaka none umwaka urashize nanubu icyo kiraka ntacyo turabona”

Aba bakorera muri aka gakiriro banavuga ko iyo akarere ka Nyabihu gafite amasoko y’ibikoresho bashoboye gukora bijya mu tundi turere.

Umuyobozi ushinzwe amakoperative mu karere ka Nyabihu yatangaje ko bo bakoze ibyo bashinzwe, hasigara inshingano z’inzego zibakuriye.

Ati “kuba harabayeho gahunda yo gupiganira isoko, nibyo koko akarere katanze isoko ryo gupiganira gukora ibikoresho by’amashuri, twabagejejeho amakuru ko nabo baripiganira, tubagezaho ibisabwa ndumva ari icyo ku rwego rwanjye nari nakoze kugira ngo koperative nayo ibashe kubona ayo mahirwe.”

Gusa kuri iki kibazo, twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akarere, ndetse n’uwungirije ushinzwe ubukungu ariko nimero zabo ntizari ku murongo, ubundi atubwira ko bari mu nama kugeza dufashe umwanzuro wo gusohora inkuru.

Udukiriro ni gahunda yatangijwe na Leta hagamijwe guteza imbere abize imyuga n’ubumenyingiro, hakorwa ibikoresho binyuranye bikenewe mu Rwanda birimo n’ibyatumizwaga hanze y’igihugu.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza