Ubukungu

Mukagahima aragira inama urubyiruko rucyumva ko kwihangira umurimo bigoye

January-04
03:10 AM 2018

Marie Ange Mukagahima ni rwiyemezamirimo w’umukobwa ukiri muto utuye mu karere ka Muhanga, akaba ariwe watangije akanayobora urugandaItetero Gahima rukora amakeke n’imigati bikorwa mu bihaza (bizwi nk’amadegede) imbuto z’ibihaza nazo akazikoramo ifu nziza cyane yifashishashwa nk’ifu y’ubunyobwa akaba ari nawe wegukanye igihembo cya youth connect award championship muri uyu mwaka wa 2017.

Mukagahima yatangaje ko yatangiranye 5 000 Rfw naho ibindi byari ibitekerezo gusa, ati :" Ntababeshye nta mafaranga nari mfite , nari mfite igitekerezo gusa ariko nkagira n’ababyeyi bambaye hafi, bakanshyigikira mu gitekerezo cyanjye, bakantera imbaraga n’ubwo n’abaguca intege batabura."

Inama nagira cyane cyane urubyiruko ni ukutumva ko hari umuntu ushobora kuza kugusubiriza ibibazo wowe ubwawe utatekereje kwikemurira, ni ukuvuga ngo njyewe ubwanjye numva ko ibibazo mfite uruhare runini ari njyewe rwagaturutseho kugira ngo mbikemure kandi nkagira n’ishyaka , kuko iyo werekanye ko hari icyo ushoboye hari n’igihe sosiyete ikubona ikagufasha.”

Mukagahima avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda nkawe rufite amahirwe menshi kubw’imiyoborere myiza itanga icyizere kuri buri wese. Kuko yagize ati: "Byose bitangirira mu bitekerezo, nyuma hakaza gushyira ibyo watekereje mu bikorwa kuko hari inzego za Leta n’abafanyabikorwa bazo benshi bategereje urubyiruko n’amaboko yombi ngo barufashe ariko ugasanga twe urubyiruko tutiteguye, Urubyiruko twe kumva ko ibintu bidashoboka tutaranabigerageza, tubigerageze bitunanire ariko twabitangiye."

Mukagahima avuga ko ubu bakora ari urubyiruko rugera ku 10 ariko bitewe n’uko ashaka gukora byinshi n’amasoko yaho abicuruza akayongera, yegereye ababyeyi batishoboye mu karere ka Muhanga abasaba ko bamuhingira ibihaza bakajya babimugemurira. Ati: "Tubasaba kuduhingira ibihaza kugira ngo tutazabura ibyo dukoresha, iri tsinda ry’aba babyeyi twarabasuye twemeranya ko bazajya bahinga ibihaza tukabagurira. Kuri ibi tuzanabigisha n’utundi turimo two kubafasha guteza imbere imiryango yabo nko gutegura indyo neza, kugira isuku, uburyo bwo kurera neza abana n’ibindi."

Mukagahima avuga ko ubu agiye kuzajya akura muri Indoneziya imbuto z’ibihaza byerera igihe gito kandi byiza, aho ngo azajya akorana na koperative z’abahinzi bo mu Karere ka Muhanga bakabihinga akabibagurira.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza