Ubukungu

MinYouth yavumbuye umuvuno murubyiruko rwo mu madini mu guhanga umurimo

February-07
05:45 AM 2018

Minisiteri y’urubyiuruko itangaza ko gahunda yiswe Roho nzima mu mubiri muzima izafasha gukangurira urubyiruko rwo mu madini n’amatorero kwizigamira no kwihangira imirimo.

Amadini n’amatorero bigira ingufu zidasanzwe mu bukangurambaga ndetse ibyo abayoboye ibi bigo bavuze bigafatwa nk’ihame mu bayoboke babyo.

Kuri uyu wa 07 Gashyantare 2018, hatangijwe ubukangurambaga bwiswe ‘Roho nzima mu mubiri muzima’ bugamije gufasha urubyiruko rwo mu madini kwigira.

Ubutumwa bugaragara ku rukuta rwa Minisiteri y’urubyiruko bugira buti “Gahunda ya Roho Nzima mu Mubiri muzima yateguwe ku bufatanye na Cycle Investment Cooperative, MINIYOUTH na RGB hagamijwe gukangurira urubyiruko rwo mu madini n’amatorero Kwizigama hagamijwe ishoramari no Kwihangira imirimo.”

Iki gikorwa gishobora kugira umusaruro ufatika mu gihe abayobozi b’amadini n’amatorero babigira ibyabo, bityo n’abayoboke bayo bakabishyira mu bikorwa.
Ni kenshi kandi urubyiruko rukangurirwa kwizigama no kwihangira imirimo mu rugamba rwo kurwanya ubushomeri.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza