Ubukungu

Minisiteri y’urubyiruko yahaye umukoro abanyamadini mu gufasha urubyiruko kwikura mu bukene

February-08
05:19 AM 2018

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko Bigenimana Emmanuel avuga ko amadini n’amatorero akwiriye gufasha urubyiruko ruyarimo kubaho ubuzima bufite intego, bibanda ku kurwigisha kwizigama no gushora imari.

Ibi Bigenimana yabitangarije muri gahunda yiswe “Roho nzima mu mubiri muzima” yatangijwe kuri uyu wa 7 Gashyantare 2018 hashishikarizwa urubyiruko rwo mu madini n’amatorero kurwanya ubukene.

Yagize ati”bakwiye kubaho ubuzima bufite intego. Ubuzima bufite intego ni bwa buzima bufite gahunda, ayo ukoreye ukabasha kwizigama, ukavuga ngo ninizigama ejo nzakora iki, nzakora irihe shoramari; ubwo ni ubutumwa bukomeye twumva dutegereje ku banyamadini n’amatorero.”

Yunzemo ati “nanone kadi turasaba urubyiruko rwo mu madini gukoresha aya mahirwe y’uko rwegerewe n’abayobozi babo kugira ngo bashobore gushyiraho aya matsinda yihariye arufasha kugira ishoramari binyuze no mu kwizigama, akaba ari n’umwanya mwiza wo kugira ngo bakore banaziranye, bizeranye batangize imishinga ishobora kubabyarira inyungu banashobora gukemura ikibazo urubyiruko rukomeje guhura nacyo cy’ibura ry’imirimo mu byiciro bimwe na bimwe.”

Banamwana Gilbert, umwe mu rubyiruko rwatangije ikigo cy’imari batangiriye ku giceri cy’ijana batangaga biga muri kaminuza avuga ko urubyiruko rwafatira urugero kuri ibyo rugahera kuri bike bihari.

Perezida w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu mujyi wa Kigali Bishop Nzabihimana Innocent avuga ko abanyamadini bakwiriye guherekeza urubyiruko bayoboye baruhugura mu gukoresha neza amafaranga make rubona.

Ati “bafashe urubyiruko ruhari, babahugurire ibijyanye no kwiteza imbere, babahugurire ibijyanye no gukora imishinga ibateza imbere, babahugurire ibijyanye no kubitsa cyangwa gusaba inguzanyo no kuyikoresha neza ku buryo bava ku rwego rumwe bakagera ku rundi.”

Ubu bukangurambaga butegerejweho kuzagera ku bantu ibihumbi 100 mu bice 100 bitandukanye by’igihugu, umwaka ukazashira hahanzwe imirimo 1000.

Leta y’u Rwanda isanzwe ifite gahunda yo guhanga imirimo isaga ibihumbi 200 buri mwaka mu rugendo rwo kugabanya ubushomeri bwashegeshe urubyiruko.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza