Ubukungu

Kugira akantu k’umwihariko mu rugo bifasha Liberathe kwiremamo ikizere no gupangira ahazaza

January-09
03:35 AM 2018

Habarurema Liberathe utuye mu karere ka Kamonyi Umurenge wa Kayumbu avuga ko kugira imihigo akanaharanira kuyishyira mu bikorwa bimufasha kwiteza imbere no kunganira umugabo we mu iterambere ry’urugo kuko kuri we asanga hari ubwo abagabo bagira ibitekerezo by’imishinga myinshi yateza urugo imbere mu mutwe ariko bagahura n’imbogamizi zo kutabona amikoro ahagije yo kuyishyira mu bikorwa.

Uyu mugore ubusanzwe ukora umwuga w’ubuhinzi bw’imboga abufatanyije n’ubworozi yagize ati: “Uyu mwaka ushize nari mfite umuhigo wo kugura inka ikitwa iyanjye kuburyo n’ubwo hari izindi nka mu rugo nasabye umugabo ko amfasha nkahigura umuhigo wanjye. Iyi nka rero muzo umugabo aba afitiye imipangu yo ntayibara kuko ayifata nk’aho atari iyacu.”

Uyu mugore yakomeje atubwira ko iyi nka ayifitiye umugambi munini kuko ngo nibyara azahita afunguza konti y’umwana wabo muto kugeza ubu ufite amezi 16 akaba ariyo izamurihira amashuri n’ibindi bya ngombwa umwana akenera akiri muto.

Habarurema yakomeje agira ati: “Ubu irahaka mu kwa 2 uyu mwaka dutangiye izabyara, twamaze kubyumvikanaho n’umugabo ko amata izajya ikamwa umwana azajya anywaho andi tukagurisha nkamuzigamira amafaranga kuri konti ye nzamufunguriza muri populaire aya mafranga akazajya amufasha mubyo azajya akenera mu buzima bwa buri munsi amaze kuba mukuru. […] iyi nka rero n’izizajya ziyikomokaho ubu mfite gahunda ko nzajya nzoroza. Kuburyo umwana azajya ku ishuri zarabaye nyinshi noneho zikamufasha kubona amafranga z’ishuri bitangoye.”

Iki gitekerezo Habarurema yagikuye kuri gahunda we na bagenzi be babana mu matsinda ya ba mutima w’urugo bagira yo kwiremamo ikizere gikomeye babicishije mu mihigo bahiga umwaka utaratangira w’ibyo bagomba kugeraho mu mwaka bagiye gutangira, bakayandika mu makaye ubundi bakayabitsa umuyobozi w’itsinda bakanabijyana ku muyobozi w’umudugudu.

Ahereye ku mafranga 1200frs ya buri cyumweru atanga mu itsinda Habarurema yafashe mu kimina ibihumbi 380000frs ahita yunganira umugabo bazana amazi mu rugo, ubu avoma amazi mu rugo, akuraho andi 40000frs agura telefoni igezweho (smart phone) [abivuga aseka kuko yabonaga abandi bagore bazifite akumva arayifuje akibaza ati: “Ese ubundi njye ndabura iki ngo nyitunge ko nanjye ndi umukozi”] amafranga asigaye ayaguramo iyi nka afata nk’ahazaza heza h’umwana we.

Tumubajije gahunda y’imihigo afite uyu mwaka yagize ati: “Ubu mfite gahunda namaze kunoza hamwe n’umugabo wanjye y’uko nzongera ubuso bw’umurima nahingaga kuburyo umusaruro wcu uziyongeraho 45% by’uwo twagize uyu mwaka.Nzagurira igare umwana wanjye mukuru azajya agendaho agiye kwiga mu mafranga nzakura mu mboga, mfite na gahunda yo kugura inkoko 5 zo gutangiza ubworozi bw’inkoko ubunani bukirangira ariko nteganya kuzazongera nyuma buhoro buhoro zikaba nyinshi.

Ati "Mu mpeshyi tuzahindura isakaro ry’inzu dukureho amategura dushyireho amabati, Nta mwana wanjye uzata ishuri, nzarihira umwana uri kwigira permit ya moto ayibone, nitumara kuvugurura inzu n’umwana yabonye permit tuzaguza miliyoni imwe muri SACCO ngure moto kuburyo inzu ariyo nzaba natanzeho ingwate. Mu kwa 3 nzaba mfite amashanyarazi mu nzu iwanjye nibidakunda nzaba mfite ayimirasire. Nzita ku karima k’igikoni, mboneze urubyaro, Compte yanjye izabyimba itubuke amafranga azamuke.” Ibi byose akaba yaranabidusobanuriye atwereka ibimenyetso byabyo kuko aba abifite mu ikayi bikagaragara ko aba yafashe umwanya wo kubitekerezaho no kubipanga neza uko bizakurikirana."

Habarurema agira inama abagore bagenzi be bataratangira kwigiramo gahunda yo kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’urugo, gutangira gutekereza kucyo bakora bakunganira abatware babo kuko bifasha urugo rwose kwihaza mu bukungu no kwiteza imbere.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza