Ubukungu

Kigali : Imbabura ikoresha vidanje yatsindiye miliyoni mu marushwa ya Youth Connekt Awards

November-25
23:30 PM 2017

Uwizeye Josue w’Imyaka 22 afite umushinga wo gukora Imbabura zikoresha vidange idatera imyotsi haba mu gikoni cyangwa ku nkono zayitetsweho kuko abanza gutunganya iyi vidange akaba ari we wahize abandi mu imurikamishinga ihatanira ibihembo bitangwa na Minisiteri y’urubyiruko ku bufatanye na Imbuto foundation batewe inkunga na UNDP ndetse na FONERWA ikigo cy’igihugu kirengera ibidukikije ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yatangaje umwihariko w’amarushanwa y’uyu mwaka ahanini ngo ni ukurengera ibidukikije, hibandwa cyane ku kubyaza umusaruro ibisigazwa, ibishishwa, amacupa,…, hakaba hakiri amahirwe menshi yo kuba havumburwa uburyo bushya bwinshi bwo kwifashisha ibi bisigazwa nk’uko byagaragaye mu mishinga myinshi y’urubyiruko itandukanye hirya no hino mu gihugu.

Nk’uko tubikesha KT Radio ngo wifashishije Imbabura Uwizeye akora ugateka ibiryo bigusaba vidanje ya 400frs, ubusanzwe ari amakara yaguhagarara 1200frs, kugirango vidanje itazana imyotsi Uwizeye arayitunganya akongeramo ibindi bintu atifuje gutangaza, ubundi ijerekani arangura 2000 akayigurisha ibihumbi 5000, we na bagenzi be 11 bamaze imyaka 2 bakora izi mbabura aho buri wese ashobora gukora Imbabura imwe ku munsi, nyuma yo guhabwa igihembo cya miliyoni imwe nk’uhagarariye umujyi wa Kigali muri aya marushanwa akaba yatangaje ko muri Gicurasi umwaka utaha azaba afite abakozi 350 buri wese akora Imbabura imwe ku munsi ibi bikazatuma mu myaka 5 abasha gukora uruganda ruzamufasha gusimbuza Imbabura zikoresha amakara aho azaba amaze kwigarurira isoko ry’imbabura ku kigero cya 80% muri Kigali.

Uwizeye nyuma yo gutsinda akaba yagize amahirwe yo kujya mu bahatanira ibihembo bitangwa mu nkera ngarukamwaka y’Urubyiruko yiswe Youth Konnect, ikaba izizihizwa ku ya 17 Ukuboza 2017, umunsi ubanziriza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Muri iyo nkera, umusore cyangwa umukobwa uzaba uwa mbere azahabwa miliyoni eshanu, uwa kabiri eshatu, uwa gatatu ebyiri n’abandi 27 bazahabwa ibihumbi 500frw buri wese.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza