Ubukungu

Hult Prize 2016: Imishinga 10 mu Rwanda yamenyekanye izakurwamo umwe uzahatanira Miliyoni y’amadorali

November-23
15:02 PM 2016

Tariki ya 12 Ugushyingo 2106, nibwo habaye amajonjora yo gutoranya imishinga y’abanyeshuli biga muri Kaminuza y’u Rwanda. Uyu mwaka hazatoranwa imishinga ugamije gushakira ibisubizo muri bimwe mu bibazo byugarije isi dore ko ubu hagamije guhindura ubuzima bw’impunzi . Mu mishinga irenga 70 yiyandikishije,imishinga 10 niyo yabashije gusigaramo nyuma yo kunyura imbere y’abakemurampaka .

Amatsinda 10 y’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda niyo yabashije kugera ku cyiciro gikurikira aho hazatoranwamo gusa umushinga umwe uzahagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Ayo matsinda ni IBIZU ,E-champs ,EdUCATE ,GENESIS, INNOVATOR TEAM (I.T) ,Source of hope (Hope Center), TEAM KALISIMBI ,The Eagles,Vision Quest (Re-Power) na Yeejo Team

Buri tsinda rigizwe n’abanyeshuli bane aho hashobora kuba harimo uwarangije kaminuza. Itsinda rimwe rigiye rifite umushinga ryagaragaje ko wahindura ubuzima bw’impunzi. Kugeza ubu ,buri tsinda rigiye gushakirwa umwalimu uzarifasha kunonosora neza umushinga aho taliki ya 10 Ukuboza hazamenyekana uzahagararira u Rwanda.

Igihembo cya Miliyoni y’amadorali gitangwa ku bufatanye bw’ishuri ry’ubucuruzi rya Hult International bafatanije n’umuryango w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton, witwa Clinton Global Initiative (CGI).

Mu Kwezi kwa Werurwe 2017 nibwo uzahagararira u Rwanda azerekeza mu mujyi umwe hagati ya Boston, San Francisco, London, Shanghai cyangwa Dubai mu guhatana mu cyiciro cya nyuma cyo ku rwego rw’akarere aho abazaba aba mbere muri iki cyiciro bazahatana mu cyiciro cya nyuma kizaba muri Nzeri 2017.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza