Ubukungu

Habiyambere watangiye yogoshesha umukasi n’urwembe ageze kure mu bukungu

January-05
07:20 AM 2018

Habiyaremye Pierre [Kimyozi] watangiye kogosha akoresha umukasi n’urwembe nyuma yo guhendwa n’uwogoshaga mu rusisiro w’iwabo mu murenge wa Ruhunde avuga ko urubyiruko rudakwiriye gusuzugura akazi kuko ubu amaze kugera kuri byinshi.

Uyu mugabo wo mu karere ka Burera avuga ko ubwo yari afite imyaka 15 yagiye kwiyogoshesha ku musaza wogoshaga hafi y’iwabo amuca amafaranga 70frw kubera ko yari afite izingiro rigoye mu gihe abandi yabacaga 50frw.

Uyu musore ngo yahise agira umujinya atangira kwiga kogoshesha umukasi, agacongesha urwembe.

Habiyambere utuye mu murenge wa Ruhunde aganira na Radio Rwanda yatangaje ko akimara kwiga kogosha iwabo bamuhaye amasaka ibiro 20 amaze kubigurisha aguramo imashini yogosha, zimwe zamenyekanye nka nyonganyonga.

Ati “byanteye umujinya ariko naje no kubona amafaranga uriya mugabo yinjiza nkabona ni menshi. Nakoreshaga umukasi, nkaguconga n’urwembe. Nyuma naje gufata nyonganyonga nayo nkakogosha ubundi nkagucongesha urwembe.”

Uyu avuga ko nyuma yaje kujya mu kimina akajya atanga 1000frw buri kwezi, nyuma bamuha ibihumbi 50frw ahita yubaka inzu y’amategura 1500.

Habiyambere ngo yakomeje akazi ke ko kogosha aza kugura intama, nyuma azigurishije agura imashini ikoresha batiri y’amashanarazi, akomeza gutera imbere, kugeza aguze inka, ndetse ubu ageze mu bubaji nk’umwuga w’umuryango kandi utumye asigaye afite amafaranga afatika.

Uyu mugabo avuga ko mu mirimo yakoze amaze gukuramo imitungo ibarirwa muri miliyoni 2.5frw.

Anagira inama urubyiruko zo kutirukira mu mijyi kuko gukorera iwabo byoroha kandi ngo yiteguye kubigisha imyuga azi ku buntu.

Gusa nawe ngo yiteguye gusubira mu ishuri kuko yayahagarikiye muwa gatanu w’amashuri abanza, bityo ngo azajya kunoza imyuga akora.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza