Ubukungu

Guverineri Munyantwari asanga urubyiruko rukwiye kuba umusemburo ukemura ibibazo

January-31
08:33 AM 2018

Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Munyantwali Alphone avuga ko urubyiruko rukwiriye gukomeza kugaragaza uruhare mu mpinduka cyane rwigisha imiryango rukomokamo kwikemurira ibibazo.

Jean Pierre Harindintwari wo mu karere ka Rubavu, umurenge Nkungu, mu kagari ka Mataba mu mudugudu wa Gatonto ashinzwe gukangurira abo mu isibo ayoboye kwimakaza indangagaciro y’isuku, ndetse umusaruro w’imirimo bakorera mu masibo yo mumidugudu bakora ubukangurambaga mu kweza imihigo bahiga watangiye kugaragara kuko byinshi mu bikorwa bigeze hejuru ya 90% bishyirwa mu bikorwa.

Gusa ngo mu bibazo bikizitira uru rubyiruko mu iterambere harimo imihanda itameze neza ihuza utugari, ibiciro bita binini by’amazi ariko ngo uru rubyiruko rwiteguye gutanga umusanzu waryo rugashyigikirwa mu kubikemura.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Aphonse Munyantwali asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amasomo bakura mu mashuri no mu itorero rugafasha kwigisha imiryango rukomokamo kwikemurira ibibazo.

Yagize ati “Ni batoya ariko bafite ibyo bashobora kwigisha n’imiryango yabo, yemwe harimo n’ababyeyi babo harimo n’abaturanyi rero tubasaba ko uruhare rwabo nk’urubyiruko bakomeza kurugaragaza. Ni ibibazo wenda bisaba ubushobozi nk’iby’umuhanda bavuze mu ngengo y’imari y’umwaka utaha twasanze ariibintu bishobora gukurikiranwa vuba byibuza ibyumweru bitatu bikabije buri wese yakabaye yabonye igisubizo bitewe n’aho ikibazo cye kigeze.”

Inkuru ya RBA ivuga ko Guverineri Munyantwali yasabye urubyiruko gukumira ibiyobyabwenge kuko ari umwanzi w’iterambere, ndetse ngo ibyiza igihugu kibifuriza bazabigeraho nibakomeza gufatanya binyuze mu isibo ryo mu mudugudu, ibyo badashoboye bagasaba ubufasha mu buyobozi.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza