Ubukungu

Gutombora moto muri Tunga na Airtel bigiye kumukura mu kiciro cya 2 cy’ubudehe yabarizwagamo

November-23
15:13 PM 2017

Uwamahoro Adeline w’imyaka 25 yatomboye moto muri Tunga na Airtel bimwongerera ikizere cyo kuva mu kiciro cy’ubudehe asanzwe arimo kuko yizeye kwiteza imbere.
Uyu mudamu utuye mu murenge Gisozi akaba akora ubucuruzi bw’inyanya yatangarije iangazamakuru kuri uyu 23 Ugushyingo ko iyi moto ya 10 yatomboye igiye guhindura ubuzima bwe.

Uwamahoro yagize ati Ubusanzwe nacuruzaga inyanya n’intoryi ariko nishimiye kuba ntsindiye iyi moto kuko bizamfasha kuva mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe nabarizwagwamo, cyane cyane ko ubu hari indi ntera namaze kugeramo.


Uwamahoro n’akanyamuneza aganira n’itangazamakuru

Ubwo yari amaze gushyikirizwa moto ye ,UWAMAHORO Adeline yakomeje avuga ko yari ari ko iby’iyi tombora birimo amanyanga agira ati ’’narinzi ko iri rushanwa ribamo amanyanga ariko ndabyiboneye siko bimeze. Buri wese ufite ubushake yatsinda. ’’
Uwamahoro yakomeje avugako iyi moto agiye gushaka umuntu uzajya ayitwara akajya amwishyura.

Airtel Rwanda ishishikariza abafatabuguzi bayo gukomeza kwitabira tombora basubiza ibibazo neza bakegukana moto ebyili zisigaye ndetse n’imodoka.

Kugirango winjire mu irushanwa unatsindire ibihembo,umukiriya icyo asabwa ni ukwandika ubutumwa bugufi (sms)yandika “1” akohereza kuri 155 cyangwa se agahamagara kuri nimero 155, bityo akaba yinjiye mu irushanwa agatangira kubazwa ibibazo nawe agasubiza maze yabitsinda agatsindira moto cyangwa imodoka.

Amafoto ya Uwamahoro ashyikirizwa moto n’ibyangombwa byayo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza