Ubukungu

Airtel izanye ipaki Ni Bomba ituma uhamagara indi mirongo kuri make na interineti nziza y’umunsi

November-01
17:22 PM 2017

Ni Bomba ni ipaki nshya Airtel izaniye abakiriya bayo kubafasha guhamagara indi mirongo ku giciro cyo hasi ndetse no kwibonera internet iguruka buri munsi,guhamagara umurongo wa Airtel ku buntu no kohereza SMS zitabarika .

Ku wa 1 Ugushyingo,Moses Abindabizemu umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda yabwiye itangazamakuru ko Ipaki ya Ni Bomba izajya ifasha abafatabuguzi bayo guhamagara indi mirongo ku mafaranga 20 gusa.

Yagize ati ubusanzwe guhamagara indi mirongo byari bisanzwe ari 38 ariko umuntu uzajya ujya muri Ni Bomba azajya yishyura amafaranga 20 k’umunota.
Yakomeje avuga ko usibye guhamagara indi mirongo , iyi paki izajya ifasha kwihamagarira umurongo wa Airtel kuri Airtel ku buntu uvuga ukavuga kugeza igihe umuriro ushiriye muri telefoni cyangwa ukohereza sms.


Moses Abindabizemu umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa/Airtel Rwanda

Abindabizemu yongeyeho ati ipaki y’umunsi izajya ihesha umukiriya 1GB ya internet kuri 500 Frw; iy’icyumweru itange 7GB ku 3,000 Frw; iy’ukwezi itange 30GB ku 10,000 Frw. Buri munsi Ni 1GB ya interineti umukiriya azajya abona ikamara amasaha 24 ariko wayimara vuba ukaba wagura izindi paki zisanzwe kubera Ni Bomba isabwa rimwe ku munsi keretse uwaguze ipaki imara icyumweru cyangwa ukwezi nibwo izajya ishira nyma y’iminsi irindwi cyangwa 30. Umuntu waguze ipaki Ni Bomba azajya ahamagara avuge yongere avuge kugeza umuriro ushizemo muri telefoni ,akoreshe interineti uko ashaka buri munsi akoresha 1GB cyangwa yohereze SMS umabare utabarika.

Kugura ipaki ya "Airtel Ni Bomba", umukiriya ufite simukadi ya Airtel akanda *456# naho kureba amafaranga asigaye agakanda *131# nk’uko bisanzwe.
ipaki ya "Airtel Ni Bomba" izakomeza kubaho igihe kirekire cyane ndetse n’izindi paki zari zisanzweho zizakomeza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza