Ubukungu

Abahatanira kuba Miss 2018 bemerewe ubufasha mu gukora imishinga yabo

February-15
07:38 AM 2018

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yasabye abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 kumenyekanisha ibikenewe kugira ngo imishinga yabo izagirire akamaro abanyarwanda.

Mu gikorwa cyo gusura aba bakobwa bazavamo umwe muri Gashyantare uyu mwaka, kuri uyu wa 15 Gashyantare Minisitiri Rosemary Mbabazi yibukije aba ba Nyampinga ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Aba bakobwa 20 bos bafite imishinga bazakora mu gihe batowe, ari nabyo Minisitiri Mbabazi aheraho abasaba kugaragaza ibikenewe ngo bazaterwe ingabo mu bitugu.

Yagize ati “Dukeneye kumenya icyo twafatanya mu gushyira mu bikorwa imishinga yanyu ngo izazane impinduka ku buzima bw’abanyarwanda.”

Nta kabuza ko uzatorwa ashobora kubona ubufasha buvuye muri Minisiteri y’Urubyiruko inasanganywe inshingano yo guteza imbere urubyiruko.

Minisitiri Mbabazi kandi yabibukije ko urubyiruko rw’ubu rufite inshingano 3 ari zo kurinda ibyagezweho, kurushaho guteza u Rwanda imbere, ndetse no kurinda ubusugire bw’igihugu.

Minisitiri Rosemary Mbabazi asura abakobwa bari mu mwiherero mu Bugesera


Yabasabye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza