Ikoranabuhanga

Urutonde rw’ibihugu 5 bifite abaturage bakoresha internet kurusha abandi ku isi

December-02
11:48 AM 2016

Ubushakashatsi bwakozwe Kamena uyu mwaka wa 2016 washyize ahagaragara ibihugu bifite abakoresha internet kurusha abandi.

Murandasi(Internet) ni imwe mw’ikoranabuhanga rikoreshwa buri munsi mu buzima bwacu turayikenera cyane aho yifashishwa koherereza ubutumwa runaka k’umuntu ushaka kandi kw’isi hose mu gihe gito akaba arabubonye.Hano twabashakiye urutonde 20 rw’ibihugu bifite umubare w’abaturage bakoresha internet cyane.

Ku mwanyawa 1 harazaigihugucy’ubushinwa

Igihugu cy’Abashinwa gituwe n’ abaturage bagera kuri1,378,561,591 aho abakoresha internet ari 721,434,547

Ku mwanyawa 2 haza igihugu cy’ubuhinde

Igihugu cy’Ubuhinde gituwe n’abaturage bagera kuri biliyoni na miliyoni Magana abiri aho abakoresha internet ari abarenga miliyoni magana ane

Ku mwanya wa 3 haza igihugu cya Amerika (US)

Mu baturage batuye Amerika bagera kuri miliyoni Magana atatu zirenga aho abagera kuri miliyoni maganabiri zirenga bakoresha internet buri gihe

Ku mwanya wa 4 haza igihugu cya Brazil

Brazil ibarizwa k’umugabane wa Amerika y’Epfo ituwe n’abagera kuri miliyoni Magana abiri aho abarenga kimwe cya kabiri bakoresha murandasi.

Ku mwanya wa 5 Haza igihugu cy’Ubuyapani

Igihugu cy’Ubuyapani gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni ijana na makumyabiri aho muri abo baturage abakoresha internet bagera kuri miliyoni ijana na cumi n’eshanu.

Kuri uru rutonde igihugu cy’Afurika cyiza ku mwanya 1 ni igihugu cya Nigeria aho kiza ku mwanya wa 7 kikaba gifite abaturage bagera kuri miliyoni ijana na mirongo inani aho milyoni mirongo icyenda na zirindwi zikoresha internet.

U Rwanda rwo kuri uru rutonde ruri ku mwanya wa 118 n’abaturage barenga miliyoni ho gato bakoresha internet.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza