Ikoranabuhanga

Urubyiruko rwasabwe kubyaza umusaruro pack ya internet ya MTN Yolo mu gukora ubushakashatsi

August-29
15:08 PM 2017

Ubwo hizihizwaga umwaka umwe MTN Yolo imaze ibayeho ,Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri MTN Rwanda, Alain Numa yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro serivisi ya Yolo Pack .
Alain Numa aganira n’itangazamakuru yagize ati “ harageze ko urubyiruko rukanguka rukabyaza umusaruro pack ya internet bahabwa na Yolo; niwo mwanya wo gukora ubushakashatsi bubafasha kugera ku byo bifuza mu buzima, kwidagadura bikaza nyuma.’’

Iki gitaramo MTN Yolo cyo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe cyabereye ku mazi I Rubavu cyahaye ibyishimo urubyiruko mu kwidagadura no gusabana n’abahanzi babo bakunda nka Riderman,Charly na Nina hamwe na Urban Boys.

Kwigurira Yolo pack bakanda *154#, bakabasha kubona ipaki yo guhamagara,gukoresha internet y’umunsi cyangwa icyumweru. Urubyiruko rukoresha iyi serivisi ya MTN Rwanda mu Rwanda rugera ku bihumbi 500.

Amafoto

Kanda hano urebe amafoto yose yaranze igitaramo cya MTN Yolo

Bakata umutsima mu kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe wa MTN Yolo

Urban Boys na Charly na Nina nabo basusurukije abafana babo

Share

Ibitekerezo (1)

  1. Ndahayo 30 Kanama, 00:49

    Turashimira mtn Rwanda ni amahirwe yahaye urubyiruko ku gishoro gito bafite nikomereze aha kndi svses zayo zose tirazikunda.
    e

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza