Ikoranabuhanga

Urubyiruko rwa Afurika ruhanga imishinga (mishya) y’ikoranabuhanga rwakora iki?

December-17
04:23 AM 2016

Urubyiruko rwa Afurika ruhanga imishinga (mishya) y’ikoranabuhanga rurasabwa kwagura ibitekerezo kugira ngo umuti cyangwa icyo baba bagamije gukemura bayihanga kibere igisubizo isi yose aho kuba umuti w’ibibazo bibegereye gusa.
Abahanga udushya mu ikoranabuhanga haba mu Rwanda cyangwa muri Afurika bareba ahanini imishinga ikemura ibibazo byo hafi yabo.

Akenshi usanga abahanga ibishya babihanga kugirango bakemure ikibazo gito kibegereye ariko batareba uburyo umuti cyangwa igisubizo bazanye kuri icyo kibazo cyabera igisubizo isi yose. Ikoranabuhanga (ICT) no mu zindi nzego z’ubukungu Afrika yasigaye inyuma aho ikoresha ibyakorewe ahandi bigasa nk’aho Abanyafurika badashoboye guhanga ibyabo ariyo mpamvu hifuzwa ko bihinduka.

Izo mpinduka zikaba zitezwe mu rubyiruko kuko abakiribato aribo kuri ubu bagaragara mu guhanga ibijyanye n’ikoranabuhanga ku isi. Urugero mu masosiyete atanu ya mbere akomeye ku isi arimo za Google, Facebook n’ayandi yahanzwe n’urubyiruko. Ayo masosiyete yatangijwe n’urubyiruko mu gihe bigaga cyangwa bakirangiza. Ariko ntituratangira kubona amasosiyete nk’ayo manini avukira mu Rwanda cyangwa muri Afurika.

Icyo twakora nuguhanga ibitanga igisubizo cya hafi ariko bifite isoko ku isi yose. Isoko ryacu rifite iherezo ariko isoko ry’isi nta herezo rigira. Urubyiruko rw’Afurika rutekereze ku buryo bwagutse. Kugirango ibyo bigerweho Leta izakomeza gushyiraho za politiki n’uburyo bwo kwigisha abantu, kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye mu byo bahanga bikaba n’urubuga rwo kwereka abashoramari ibyo bashoboye.

Igitekerezo cyiza iyo ugifashe ukagihinduramo igisubizo nta kabuza gikurura amafaranga. Hari amafaranga y’abashoramari ategereje kubona ikintu cyakunguka kugirango bose bunguke. Ugashaka abafite amafaranga ukabahuze na babandi bavuga ko bayabuze, niba ibyo bitekerezo bihari ibyo byabyara umusaruho mu mishinga mishya.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB, Avuga ko Leta izakomeza gushyigikira abahanga imirimo mu nzego z’ikoranabuhanga kuko baganisha ku cyerecyezo cy’igihugu cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu rugaga rw’abikorera (PSF ICT Chamber) rwo ruvuga ko rwiteguye kubyaza umusaruro amahirwe yose Leta ishyiraho.
Urubyiruko nirwo rugomba gushyira imbaranga mubyo rukora haba imishinga mishya cyangwa ibitegerezo byabo bagashaka uko babibyaza umusaruro. U Rwand a cyangwa Afurika yacu tugabona itera imbere, ikagira amasosiyete akomeye kw’isi hose.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza