Ikoranabuhanga

Umunyarwanda yabaye uwa kabiri ku isi mu marushanwa mpuzamahanga y’imishingay’ikoranabuhanga

November-07
06:42 AM 2016

Muhire Luis Antoine, ni umwe mu banyamishinga bahuriye mu gihugu cy’u Busuwisi bahanganisha imishinga yabo, mu gikorwa cyo kumurika imishinga ishingiye ku ikoranabuhanga.

Muhire Antoine wari uhagararariye u Rwanda akaba ari nawe munyafurika rukumbi wabashije kugera muri ayo marushanwa, yitwaye neza kugeza ubwo yegukanye umwanya wa 2 ku isi hose, ahesha ishema u Rwanda ndetse na Afrika muri rusange.

Muhire Luis Antoine akaba atangaza ko igihembo yabonye kingana n’ibihumbi 23 by’amadorali kidahambaye nk’imishyikirano yaba yaragiranye na bamwe mu bikomerezwa byari byitabiriye ayo marushanwa. Ati...yego ayo mafaranga azadufasha gukemura utubazo duto duto, ariko communication twakuyemo niyo ifite icyo ivuze ku iterambere ry’umushinga wacu.Twavuganye na Perezida waho tumubaza u Rwanda, atubwira amakuru make aruziho, urumva ko uko umenya abantu nabo niko bakumenya kandi abantu ni ingenzi muri business.”

Muhire Luis Antoine niwe washinze akaba anayoboye umushinga witwa Market Merger ltd, ukaba ufasha abantu baba hanze y’igihugu kwishyurira abantu babo bari mu gihugu ibijyanye n’amashanyarazi, amafaranga ya telephone ndetse n’amafarangay’ishuri hadakoreshejweza western union cyangwa maney transfer.
Ngo impamvu uyu mushinga watsinze ukagera kumwanya wa kabiri, ukarusha indi myinshi y’iBurayi, Aziya ndetse na Amerika, ngo ni uko ari umushinga ushobora gukoreshwa aho ari ho hose ku isi.
Ati” Hari imishinga myinshi kandi myiza, nyamara itarashoboye gutsinda, kuko itabasha kugira inyungu ku isi hose, umushinga wange rero Wakoreshwa ahantu hose kandi ukaba ingirakamaro.”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza