Ikoranabuhanga

Ubushinwa:Hagiye gukorwa Gari ya moshi yitwaara

June-07
17:56 PM 2017

Mu gihugu cy’Ubushinwa hatangijwe umushinga wo gukora Gari ya moshi itagira umushoferi. . Nubwo ama sosiyete akora imodoka ari menshi yatangaje ko ari gukora imodoka zitwara ikompanyi yitwa CRRC yabonye bidahagije izana igitekerezo inatangiza umushinga wo gukora gari ya moshi y’itwaara.

Inkuru dukesha Popularmechanics iravvuga ko iyi gari ya moshi ifite ibice bitatu bishobora gutandukanywa bitewe n’umubare w’abagenzi itwaye buri gice kiyi gari ya moshi kizaba, gifite ubushobozi bwo gutwara abantu barenga 100 .Ikindi kandi izaba ifite ubushobozi bwo kugenda ibiro metero birenga 140 ku isaha.

Iki kinyabiziga kandi kikaba kibasha kugenda mu muhanda usanzwe wagenewe bus zisanzwe, kompanyi ya CRRC yavuze ko bajya kuzana uyu mushinga, bari bagamije kurushaho koroshya ubwikorezi mu mijyi ndetse no kugabanya amafaranga akoreshwa mu kubaka imihanda yo munsi y’ubutaka.

Ubu umuhanda w’ino modoka urimo kubakwa mu mujyi wa Zouzhou .Biteganyijwe ko iyi modoka izakandagiza amapine yayo mu muhanda bwa mbere mu mwaka wa 2018

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza